Home Amakuru y'ibanze Umuraperi The Pink ati:” Bamwe batinza imishinga yacu bashaka kujya kure y’intego yaduhuje “Menya byinshi byahishuwe bibangamira abakobwa bakora umuziki wa Gospel.

Umuraperi The Pink ati:” Bamwe batinza imishinga yacu bashaka kujya kure y’intego yaduhuje “Menya byinshi byahishuwe bibangamira abakobwa bakora umuziki wa Gospel.

by Ali Gilbert Dunia

Umuhanzi The Pink amazina ye nyakuri n’Uwineza Clarisse ,  yavukiye i Gikondo. Uwineza Clarisse The Pink   avuka mu muryango w’abana  bane  akaba umwana wa  gatatu  ,umwe akaba yaritabye Imana.
The Pink yatangiye kuririmba aririmba indirimbo ziri Secular benshi bakunda kwita iz’isi  , nyuma yo gukizwa  mu mwaka wa 2010 yatangiye kwiyumvamo ibijyanye n’Imana .

Mu 2015 afata icyemezo cyo gukora Gospel Hip Hop , cyane cyane ko indirimbo yarazi zihimbaza Imana zari zibaze , ariko amaze gukizwa   yahise akora indirimbo imwe  nta cyizere yari afite ko azabikomeza .

Mu rugendo yanyuzemo yagiye amenyana n’ abandi  baraperi bakora umuziki wa Gospel  barakorana , nyuma umutima we umubwira ko ariho akwiye kuguma .

Uwineza Clarisse uzwi cyane nka The Pink  n’umukristo mu Itorero rya Restoration Church  Masoro .

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru isezerano.com k’umurongo wa  telephone (Telephone ) yadutangarije byinshi byamusunitse   kugirango kurubu abe akorera Imana .

Yagize ati: “ icyatsunitse n’ukuntu abo na sanzemo  banyakiriye , kandi igituma nyirimo ubu ni uko numva misiyo ( mission ) ariyo kwereka urubyiruko  cyane cyane ko mu gakiza hari uburyohe , harimo amahoro  kandi naho wakwishimisha  ariko wubahisha n’Imana .

Uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye harimo izakunzwe cyane  harimo iyo yakoranye na Gaby Kamanzi  yise Ikiganza cy’Uwiteka .

N’izindi nka Impinduka , Intwaro z’Imana,  ni Rubasha , Hold ,  Nongeye gutakamba …

N’ubwo The Pink atarigera yegukana igihembo na kimwe mu bitegurwa mu Rwanda ariko ntasiba  kuba nomine ( Nominated ) , mu mwaka wa 2017 yarari  muri  kategori ( Categories) eshatu  ( Best Hip Hop , best video, best Female ) muri Groove Awards Rwanda ariko ntiyigeze agira amahirwe yo kugira icyo yegukana .

Uyu mwaka akaba ari nomine ( Nominated ) mu byiciro bitandukanye ( Best Hip Hop , best video, best Female ) Collabo , best Female , best afro pop song ) .

Isezerano: N’izihe nzitizi umaze guhura nazo mu muziki wawe ?

The Pink : Iza mbere abakobwa bakora Hip Hop ya Gospel ni bake , bituma rero benshi batumva amahitamo cyangwa umuhamagaro wacu .

Izindi n’ubushobozi nifuza gukora byinshi byiza nkategwa na bwo.

Dukunda kumva inzitizi nyinshi abakobwa bahura nazo mu bikorwa by’umuziki , ni zihe nzitizi ubona bahura nazo  ?

The Pink : Kuba uri umukobwa deja imbere ya benshi dukorana ntibaguha agaciro nk’umuhungu , usanga batinza Poroje ( Projects ) yawe  , byanarimba wenda hakaba hari uwanatekereza kujya kure y’intego yabahuje .

Gusa njye numva ko aritwe tugomba kwiha umwanya dukwiye , ugashimangira intego yawe .

Isezerano : Ni nde cyitegererezo mu buhanzi bwawe ?

The Pink : Mubyukuri  singira umuntu umwe ngenderaho ndeba karite ( Quality ) zitandukanye umuhate , impano ihambaye , imbuto yera .

Isezerano : Umukristo mwiza kuri wowe ameze gute ?

The Pink: Umukristo mwiza asoma Bibiliya , ajya gusenga , afasha abatishoboye , abana neza na bose,……….

 Isezerano : Ugiye gutangira guhimba indirimbo imvamutima zo guhimba  ziza ryari ?

The Pink: Ziza zitandukanye

  1. Shobora kumva inyigisho nkayandikaho .
  2. Nshobora gusoma Bibiliya insipirasiyo (inspiration)
  3. Nshobora kumva biti ( Beat) nkandika .
  4. Nshobora kuryama cyangwa kuba ahantu hatuje nkagira icyo nandika .

Isezerano : N’iyihe ndirimbo yawe y’ibihe byose ?

The Pink : Ikiganza cy ‘Uwiteka .

Isezerano : Hanze y’umuziki ukora iki ?

The Pink : Ndi umusemuzi ariko nize Food Science , njya nkora ibijyanye na nutrition rimwe na rimwe .

Isezerano :  Mubijyanye n’urukundo uhagaze ute ?

The Pink: Ubu ndi singo ( Single).

Isezerano : Ubwo kuri wowe umuhungu wa kunda yaba ameze gute?

The Pink : hhahh , akunda Imana , nshaka utazansubiza inyuma  mu gakiza , nshaka uzamara inyota yanjye mu by’ ubwami bw ‘Imana.

Isezerano : N’iki kigutera ubwoba mu rugendo  rwa gakiza ?

The Pink : Intege nke za muntu zihora zituma tugwa mu cyaha .

Bible niyo ibivuga ngo twifuza gukora ibyiza ibibi bikadutanga imbere .

Nta kiryoha nko gusabana  n’Imana ariko ntakibabaza nko kurenga ku mategeko yayo .

Isezerano : Ubona gute itera mbere ry’umuziki wa Gospel cyane cyane muri Hip Hop .

The Pink : Gospel igenda itera mbere biragaragara , mu gihe kizaza izakundwa cyane, cyane cyane icurangwe henshi ndetse itunge n’abayikora kandi n’abo izajya izana mu nzu y’Imana biyongere .

Muri Hip Hop imiryango yari ifunze igenda ifungurwa  , bizafata igihe ariko igihe cyose disipuline  ( discipline ) y’abaraperi izaba idakemangwa ntakizashoboka.

Isezerano : N’iki uri gusaba abanyamakuru baba mu gice cya Gospel ?

The Pink: Badufashe nkuko bahora babikora , kuko aho turi ubu ni kubwabo .

Ikindi bafashe bose ntakurobanura , wenda aho tuzanye igikorwa kitari kuri revo ( level ) bifuza batubwire tuhakosore .

Mbese dufatanye gukora Gospel nziza.

Isezerano:  Murakoze

The Pink : Murakoze namwe .

You may also like

Leave a Comment