Home Amakuru y'ibanze Bishop Kayitare wayoboraga itorero Jeruzalem Temple yafashe icyemezo cyo kugaruka muri ADEPR(Soma birambuye)

Bishop Kayitare wayoboraga itorero Jeruzalem Temple yafashe icyemezo cyo kugaruka muri ADEPR(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Bishop Kayitare Jean Baptiste umuyobozi w’itorero Jerusalem Temple yafashe umwanzuro wo kugaruka mu itorero yahozemo rya ADEPR,akaba ari naho asigaye abwiririza ubutumwa bwiza.

Uyu mubishop ufite ubumuga bwo kutabona ariko bikaba bitamubuza gukorera Imana,ku buryo yaba yaranabwirije abantu benshi batandukanye ubutumwa harimo n’umuyobozi w’itorero ADEPR  Reverand Karuranga Ephraim.

Mu kiganiro Bishop Kayitare agiranye n’umunyamakuru w’isezerano muri iki gitondo cyo kuwa 15 Mutarama 2019 ,avuze ko atakibarizwa mu itorero Jeruzalem Temple ahubwo asigaye akorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR.

Yagize ati:”Ubu ndi mu itorero ADEPR ,ariko nahoze ndi mu itorero rya Jeruzalem Temple,gusa mu mezi atatu ashize nafashe icyemezo cyo cyo kugaruka mu itorero ryanjye nahozemo rya ADEPR.Ubu akaba ariho ndi gukorera umurimo w’Imana.

Kayitare afite umugore n’abana barindwi ,akaba azwi nk’umuntu wahoze asengera mu itorero rya ADEPR akarivamo  akagana mu itorero rya Bethesda Holy Church nyuma aza gushinga itorero rye ryitwa Jeruzalem Temple none akaba ubu yagarutse muri ADEPR.

Umuyobozi w’itorero ry’ ADEPR wabwirijwe na Bishop Kayitare

 

 

You may also like

1 comment

additional reading August 18, 2019 - 9:54 am

I simply want to say I’m new to weblog and truly loved you’re web site. Most likely I’m going to bookmark your website . You actually come with wonderful articles and reviews. Thanks a lot for sharing with us your blog.

Reply

Leave a Comment