Home Mu Mahanga Burkina Faso : Abantu bane biciwe mu kiliziya igihe bari bari mu misa

Burkina Faso : Abantu bane biciwe mu kiliziya igihe bari bari mu misa

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Abakora iterabwoba bishe abantu bane ,abandi babiri barakomereka cyane mu gitero cyagabwe misa igezemo hagati muri Kiliziya y’abagatulika  ya Touflé,iherereye mu majyaruguru ya Burkina Faso.

Muri ibi byumweru bishize,mu gihe cy’amateraniro ,kiliziya ya évangelique na kiliziya y’abagatulika zagiye zigabwaho ibitero buri gihe mu mezi atandatu.

Nkuko bitangazwa kuri Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ,umuturage wo muri ako gace avuga ko abicanyi baje ari umunani ku mamapikipiki ane  mu gihe misa yari yatangiye.

Ati:”Mu gihe misa yari yatangiye abicanyi baje ari umunani bari ku mapikipiki ane”.

Aba bicanyi bari bitwaje ibirwanisho babasahuye muri kiliziya  barangije barasa ku bayoboke.

Burkina Faso yahuye n’ibitero kuva mu myaka ine ishize maze hagwamo abantu benshi,bikigambwa n’umutwe w’abajihadiste.Mu kwezi kumwe bagabye ibitero bine ku bakiristo.

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment