Home Mu Rwanda Dorone imwe iyo igize ikibazo duhita twohereza indi-Ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso muri RBC

Dorone imwe iyo igize ikibazo duhita twohereza indi-Ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso muri RBC

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso mu kigo gishinzwe ubuzima RBC Bwana Gatare Swaibu  yagaragaje imikorere y’utudege dushinzwe gushyira indembe amaraso (drones) mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda.

Ibi bikaba byaragaragarijwe mu kiganiro Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima cyagiranye n’abanyamakurumuri uku kwezi mu rwego rwo gusobanura uko amaraso atangwa maze akagera ku bayakeneye nta kiguzi baciwe.

Dr.Gatare Swaibu yasobanuye bitomoye uko utudege dutwara amaraso tuyashyiriye indembe mu bitaro bikorera hano mu Rwanda  dukora ,ibibazo dushobara kugirira mu nzira n’uburyo bwakoreshejwe kugirango ibyo bibazo biveho.

Yagize ati:”Drone zitwara amaraso dufite uburyo tuzimanura iyo tubonye ko hari ikibazo zagize,dushobora kurekura drone ikava ku kibuga cya Muhanga  igiye gutanga amaraso ku bitaro bya Butaro ariko noneho yagera mu kirere hakabaho impinduka  hakaza umuyaga mwinshi cyangwa imvura nyinshi ikagwa”.

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso muri RBC Dr Gatare Swaibu

“Icyo gihe icyo dukora turayimanura iyo tubonye itari bugereyo,ntago ari impanuka iba ibaye ahubwo tuyimanura aho igeze.Ubu hari drone nyinshi ariko icyiza iyo imwe yagize ikibazo duhita twohereza  indi ,ikindi ni uko twongeye umubare wa drone kandi izo twakoreshaga mbere iz’uyu munsi nizo nini kurushaho kandi zikaba zishobora kwihanganira ikirere mu gihe cyahindutse”.

Kugeza ubu amavuriro atanga amaraso mu Rwanda hose ni 64 harimo ibitaro 60 n’ibigonderabuzima 4.Muri ayo mavuriro 64,amavuriro 25 niyo akoresha ubu buryo bwa drone, 5 muri yo akagemurirwa n’izivuye ku kibuga cya Kayonza naho 20 asigaye agakoresha drone zivuye ku kibuga cya Muhanga.

 

 

You may also like

Leave a Comment