Home Amakuru y'ibanze Ibimenyetso bitandukanye bishushanya “Umwuka wera” n’ibisobanuro byabyo

Ibimenyetso bitandukanye bishushanya “Umwuka wera” n’ibisobanuro byabyo

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Bibiliya ikoresha ibimenyetso bitandukanye mu kwerekana umuntu n’uburyo Umwuka Wera ukora. Ibyo bimenyetso bigaragaza umwimerere,imiterere n’imikorere y’umwuka wera.

Muri ibyo bimenyetso harimo ibi bikurikira.

1.Amazi “Umwuka wera ugaragazwa n’amazi uba ushushanya kongererwa ubushobozi, guhanagura ibyaha ku mwizera.” (Yohana 7:37-39)

2.Umuyaga “Ugaragaza imbaraga n’ubushobozi budasanzwe bw’Umwuka wera”

Kuko bibiliya ivuga iti :” Muri ako kanya bumva inzu yuzuyemo umuyaga mwinshi aho bari bicaye (Ibyakozwen’intumwa 2:2)

3.Umuriro “Ugaragaza ukwera kw’Imana kandi ko ariyo ica iteka ku byaha by’abantu. (Isaiah 4:4)”

4.Inuma “Igaragaza ubwiza n’amahoro umwuka wera uha umwizera.

Nuko umwuka wera amanukira Yesu mu ishusho y’inuma, ijwi riturutse mu ijuru rivuga riti, “uri umwana wanjye nkunda, muri wowe ndishimye” (Luka 3:22)

Ijwi rituje ryoroheje “Umwuka wera w’Imana uvugana natwe imbere muri roho zacu.”

Iramubwira iti “sohoka uhagarare ku musozi imbere y’uwiteka” uwo mwanya uwiteka amucaho, maze umuyaga mwinshi wa serwakira uraza usatura imisozi, umenagura ibitare imbere y’Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga.

Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy’Isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi. Hanyuma y’igishyitsi hakurikiraho umuriro,ariko uwiteka yari atari muri uwo muriro.

Hanyuma y’umuriro haza ijwi ryoroheje ry’ituza. Eliya amaze kuryumva yitwikira umwitero we mu maso, arasohoka ahagarara mu muryango w’ubuvumo. Ijwi rirahamusanga riramubaza riti “Eliya we, urakora iki aho?” (1 Abami 19:11-13)

Umubare karindwi “ushushanya ubutumwa bw’amatorero arindwi yo muri

Umuganura w’umwuka wera “umuganura w’umwuka wera wari ikimenyetso cy’umusaruro w’ahazaza”.

Ariko si byo bias, ahubwo natwe abafite umuganura w’umwuka, natwe tunihira mu mitima yacu dutegereza guhindurwa abana b’Imana, ari ko gucungurwa kw’imibiri yacu. (abaroma 8:23)

5.Amavuta “ashushanya imbaraga z’Umwuka wera uburyo zigira neza zigakiza n’indwara” (ibyakozwe n’Intumwa 10:38)

Imigisha y’Imana “uwo twahaweho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe”. (Abefeso 1:14)

Umwambaro wera “kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru” (Luka 24:49)

 

You may also like

Leave a Comment