Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Amakuru y'ibanzeMu Rwanda

Benshi mu Bakristo batangaje amagambo akomeye , kubera urupfu rwa padiri Ubald Rugirangoga

by Marie Joseline Nyituriki January 9, 2021January 9, 2021
written by Marie Joseline Nyituriki January 9, 2021January 9, 2021
Benshi mu Bakristo batangaje amagambo akomeye ,  kubera urupfu rwa padiri Ubald Rugirangoga
Yasuwe: 172

Nyuma y’uko kuwa Gatanu tariki ya 8 Mutarama, hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Padri Ubald RUGIRANGONGA yitabye Imana, bamwe mu Bakirisitu Gaturika bagaragaje agahinda batewe n’uruppfu rwe, bavuga ko babuze umupadiri w’ingirakamaro kandi akaba yari na muganga w’imitima ya benshi.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com, bavuze ko Imana yamukunze kubarusha nubwo bafite agahinda. Bavuze ko ari urupfu rwababaje benshi, ndetse ngo usibye Abagaturika, n’abanyarwanda muri rusange barababaye.

Uyu witwa Olivier  yagize ati” urupfu rwa Obald rwambabaje cyane,  kuko yari umupadri w’intangarugero ikindi kandi akaba yafashaga Abanyarwanda bafite ibikomere ku mitima, mu gikorwa cy’isanamitima ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge. Ntakindi namwifuriza usibye kuruhukira mu mahoro ibihe byose.”

Ibi kandi bikomeza byemeezwa batangaje ko  usibye kuba babuze padiri,babuze n’umuganga w’imitima n’ibikomere bya benshi.  Joseline nawe washyizweho ukuboko na Ubald muri iryo sengesho rye akabasha gukira indwara yagize ati “kuri njyewe urupfu rwa Padiri Ubald sinabona uko ndusobanura, kuko no kubivugaho ndumva biri kumbabaza. Gusa Imana imuhembere imirimo myiza yakoze akiri ku isi kuko yakoze ibyo Imana ishaka, ndetse yagaragaje ukwitanga muri byose, mwifurije kuruhukira mu mahoro.

Mugahinda kenshi  Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin NZAKAMWITA uyobora diyosezi ya Gikongoro na Cyangugu, yavuze ko  Kiliziya n’Abanyarwanda muri rusange babuze umuntu w’ingenzi. Mu magambo ye yavuze ko  yari umupadri mwiza kandi witangira ubutumwa bwe nkuko yabisezeranye ubwo yahabwaga ubusaseridoti, akaba yakundaga cyane ubutumwa bw’isanamitima, kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahise atangira iki gikorwa cy’isanamitima mu banyarwanda, abakangurira ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gusaba imbabazi no kuzitanga.

Yagize ati” Padiri Rugirangoga, yari umupadiri witangira ubutumwa bwe kandi akagira umurava. Ikintu kitazasibangana mu mitima y’Abanyarwanda ni uko yakoreshaga isengesho indwara za benshi zigakira. Muri Diyosezi ya Cyangugu yari ashinzwe urugo rw’ibanga ry’Amahoro ndetse n’isanamitima, yaguze isambu ariko ayishyira mu biganza bya diyosezi ya Cyangugu.

Musenyeri Nzakamwita yakomeje asaba Abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange, kugira umutima wihangana ahubwo bakamusabira.  Padri Rugirangoga  Ubald yitabye Imana yari amaze imyaka irenga 32 ahawe ubusaseridoti, akaba atabarukiye muri leta zunze ubumwe za Amerika aho ahitanywe n’indwara y’ibihaha yari amaze iminsi arwaye.

Ntateze gusibangana mu mitima ya benshi nk’umupadri wakizaga indwara. Kugeza ubu Igihe cyo kumushyingura mu cyubahiro ntikiratangazwa.

0 comment
1
FacebookTwitterWhatsapp
Marie Joseline Nyituriki

previous post
Abahezanguni b’abayisilamu bateye itorero ryo muri Filipine
next post
MUHANGA: Abamotari barahakana bivuye inyuma ubuhehesi no kudakizwa bashinjwa n’abagenzi

You may also like

Igihugu cyacu kiri mu bibazo, dukeneye ubufasha bw’Imana’:...

August 10, 2020

Tuba dufite umubare runaka tuba twumva ko bakizwa...

July 23, 2019

Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu...

January 14, 2021

INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA MUKASHYAKA PRINCESSE RUSABA GUHINDURA...

August 5, 2020

Papa Francis agaragaje akababaro k’urupfu rwa Karidinali Fernandez

October 30, 2020

NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu...

February 21, 2020

Simon Kabera ati” nafashe umwanya wo kuganira na...

June 16, 2019

Umugore wa Pasiteri warashwe , bivugwa ko yaratwitiye...

September 14, 2020

Afite ubwoba bwo gusubizwa mu gihugu cye cya...

February 18, 2020

Umuhanzikazi Liza Kamikazi ati:”umwana w’umukobwa w’umukiristo akwiye kugendera...

September 2, 2019

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • Intsinzi y’Amavubi, ikimenyetso cy’ugukomera kw’Imana mu banyarwanda.

  • CHAN 2020 : Amavubi yapfukamye ashima Imana ,nyuma yo kwimana u Rwanda

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Intsinzi y’Amavubi, ikimenyetso cy’ugukomera kw’Imana mu banyarwanda.

    January 27, 2021
  • CHAN 2020 : Amavubi yapfukamye ashima Imana ,nyuma yo kwimana u Rwanda

    January 27, 2021
  • Ngoma: Abantu 16 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe.

    January 24, 2021
  • Abakirisitu Gaturika bazajya bakurikira Igitambo cya Misa kuri radiyo na televiziyo y’U Rwanda.

    January 24, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

    March 1, 2019

Izindi Nkuru Wasoma

  • Intsinzi y’Amavubi, ikimenyetso cy’ugukomera kw’Imana mu banyarwanda.

    January 27, 2021
  • CHAN 2020 : Amavubi yapfukamye ashima Imana ,nyuma yo kwimana u Rwanda

    January 27, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top