Home Amakuru y'ibanze Breaking News : Armel Gyslain asinyiye Gasogi United

Breaking News : Armel Gyslain asinyiye Gasogi United

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Rutahizamu w’umunya Cameroon- Armel Gyslain wakiniraga Kiyovu Sports yasinye imyaka 2 mu ikipe ya Gasogi United.

Uyu musore yari yongereye amasezerano muri Kiyovu Sports mu mpera z’umwaka ushize gusa ahisemo kujya muri Gasogi United nyuma y’imyaka 3 akinira ikipe y’urucaca.

Si umbwa mbere Armel asinyira indi kipe mu mwaka hagati cyangwa agifite amasezerano, muri Kiyovu Sports doreko mu mpera 2019 yasinyiye ikipe ya As Kigali  avuye mu mwiherero wa Kiyovu Sports aho banateguraga umukino wo guhura niyi kipe .

Gyslain Armel yari asanzwe akinira Kiyovu sports

Uyu musore nyuma yo kuva m umwiherero atavuze ,yagarutse mu mwiherero afite ambaraje yuzuye amafaranga byavugwaga ko ari million 2 z’amafaranga y’u Rwanda , abajijwe aho ayakuye avuga ko yasinyiye As Kigali, urubanza rwakemuwe na Ferwafa ndetse As Kigali icibwa amande.

Umwaka ushize Armel yagaragaye asinyira ikipe ya Rayon Sports ndetse nawe ubwe arabyemeza ariko Kiyovu Sports ivuga ko akiyifitiye amasezerano , ibi byabaye nkibikurura umwaka mubi hagati y’amakipe  gusa ntawamenye aho byarengeye dore ko uyu musore yaje kujya iwabo muri Cameroon agaruka yongera gusinyira Kiyovu sports umwaka 1 .

Umwaka ushize yari yagaragaye asinyira Rayon Sports

Kuri iyi nshuro uyu musore yari asoje amasezerano muri Kiyovu sports, amategeko akaba amwerera gusinyira indi kipe yose ashaka doreko n’ubwo championa itararangira ariko umwaka w’imikino muri FIFA wo uri k’umusozo .

Kiyovu Sports na Gasogi United zihuriye mu cyiciro cy’amakipe 8 arwanira kutamanuka mu cyiciro cya 2 aho Kiyovu Sports iyoboye n’amanota 6 naho Gasogi United ikaba ifite amanota 4.

You may also like

Leave a Comment