Home Amakuru y'ibanze Abakristu ba “Turukiya” bakeneye ikiruhuko noguhabwa uburenganzira nk’abandi

Abakristu ba “Turukiya” bakeneye ikiruhuko noguhabwa uburenganzira nk’abandi

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Hariho inkuru zivuga ko abakirisitu bo muri Turukiya bagenda barushaho guhabwa akato no gutotezwa. Muri Kongere, hari ingamba zo gutora itegeko ryerekeye “kugenzura ubwisanzure bw’amadini muri Turukiya no mu muryango w’abakurambere”,

Umushinga wabo wa mbere wemejwe mu mpera z’ukwezi gushize. Iri tegeko rizaganirwaho byinshi mu byumweru biri imbere, mbere yo gushyirwa mu majwi, kandi abashyigikiye amashyaka yombi bizeye ko bizatera impinduka .

Raporo ngarukamwaka y’ishyirahamwe ry’amatorero y’abaporotesitanti muri Turukiya iragaragaza imiterere y’abakristu b’abaporotesitanti muri iki gihugu n’ivangura bakorerwa kubera impamvu za politiki n’ubutegetsi.

Raporo igaragaza imbogamizi zikomeje kugaragara ku bakristu b’abaporotesitanti, kubera ko guverinoma ya Perezida Recep Tayyip Erdogan itorohereza kubona inyubako zigamije gusengeramo , bikabagora kubona aho bahurira. Mubyukuri, ahantu hose harimo amatorero, imiryango nterankunga, hamwe n’ibigo ndangamuco byabo, ntibiri munsi ya 200, byose bikodeshwa, ntabwo ari ibyabo.

Ibi na byo bitera imbogamizi zo gushinga amashyirahamwe yabo yemewe n’amategeko, ikibazo cyabayeho na mbere ya 2020 nyuma y’uko guverinoma ya Erdogan ihinduye amabwiriza yo gushinga amashyirahamwe.

Kwirukanwa kw’abayobozi b’amatorero yo mu mahanga, cyangwa kubuza kwinjira ni ikindi kibazo cyagaragajwe na raporo, ivuga ibintu 100 nk’ibi, kandi hakaba habuze amahirwe yo guhugura tewolojiya muri Turukiya, bivuze ko abapasitori benshi b’Abaporotesitanti bagomba kujya mu mahanga.

Ahandi hose, raporo ivuga ko abashakanye n’abanyamahanga  baba muri  Turukiya bagize uruhare mu mirimo y’itorero bangiwe visa, bigatuma abashakanye bimukira mu mahanga.

Abakirisitu batari bake baherutse kubwira “The Times” ibijyanye n’itotezo bakorewe muri Turukiya n’uburyo ibyo byabahatiye kuva mu gihugu cyabo.

Urubanza rwa pasiteri w’umunyamerika, Andrew Brunson, rwibanze ku kibazo. Andrew yabaye umushumba w’itorero ry’abaporotestanti rya Sepulcher mu mujyi wa Izmir wo muri Turukiya, mbere y’uko atabwa muri yombi akurikiranyweho ubutasi no kugirana umubano n’ishyaka ry’abakozi ba Kurdistan (PKK) hamwe n’umunyamadini wo muri Turukiya witwa Fethullah Gulen. Ankara yamurekuye nyuma yo guhura n’igitutu n’uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump.

Itegeko Nshinga rya Turukiya mu by’ukuri ryemera ubwisanzure bw’amadini ariko ntirishyirwa mu bikorwa mu buryo buhoraho.

Mu 2006, ahantu ho gusengera abaporotesitanti batewe na cocktail ya Molotov, naho abaporotestanti batatu bakoraga mu nzu y’ibitabo ya gikirisitu bishwe bunyamaswa muri Malatya mu 2007.

Christiantoday yavuze ko “Raporo ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko muri Turukiya habaye “ihohoterwa ry’amadini n’amoko, kubera ko iki gihugu cyagaragayeho  kwibasira amadini mato”.

You may also like

Leave a Comment