Home Amakuru y'ibanze Abahanzi 10 barangishwa ,baburiwe irengero mu muziki wa Gospel mu Rwanda

Abahanzi 10 barangishwa ,baburiwe irengero mu muziki wa Gospel mu Rwanda

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Tujya gukora uru rutonde twashingiye kuri byinshi ariko cyane cyane kubahanzi baje mu muziki bakakirwa neza n’abagenerwa bikorwa . Ariko muri iki gihe bakaba batagaragara basigaye kumazina gusa no kumateka y’ibyakera .Tukaba twagiye twifashisha cyane ahanini kubitekerezo twagiye duhabwa n’abantu batandukanye  baba muri iki gice cy’umuziki uhimbaza Imana.

1.Nelson Mucyo

Uyu mugabo urushinze vuba abarizwa mu Itorero rya Patmos ni umwanditsi mwiza , umucuranzi, umuririmbyi , umunyamakuru ,ndetse afite imibanire myiza n’abahanzi batandukanye . Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zakunzwe n’ubu zigikunzwe ndetse zikoreshwa mu nsengero hirya no hino , twavuga nka Ndaje mubwiza bwawe , Ngeze ku iriba , Warakoze , Umuriro wo kuramya,Agahe k’agahebuzo,nizindi.

Nelson Mucyo ni umwe mu bantu b ‘icyitegererezo ku muziki wo guhimbaza Imana , akaba amaze kwandikira amatsinda menshi atandukanye n’abahanzi benshi batandukanye hano mu gihugu no hanze  .

Ikiriho uyu munsi nuko Nelson afasha bamwe gukuza impano zabo ariko we abakunzi be bakaba baramubuze , kandi ntabarizwa mubahanzi twavuga ko nta bushobozi bafite .ariko se bipfira hehe ?

2.Gabby Irene Kamanzi

Uyu mukobwa ubarizwa mu itorero rya Restoration ni umwe mubakobwa babahanga mu miririmbire aza ku isonga ,yamenyekanye ubwo yikirizaga umuhanzi [Aime Uwimana] n’umuhanzi [Richard Nick Ngendahayo] abo nibo bamubereye ikiraro kimugeza kumatwi ya benshi ninabwo yaje gukora indirimbo ye ya mbere yitwa AMAHORO nyuma yaho yaje gukora indirimbo zigize umuzingo we wa mbere.

Gabby Kamanzi yabonye ubutumire ahantu hatari hake kumigabane y’iburayi na America ababisesengura neza bavugako Gabby atari umuhanzi ahubwo ari umuririmbyi mwiza ufite ijwi ryiza ndetse n’umuyobozi mwiza w’indirimbo bigaragara ko umwanya we munini awuhaye itsinda abarizwamo cyane yagira umumaro ukomeye nawe bikamugirira umumaro .

Kuko umuntu ufite izina ringana n’iryo afite ariko akaba adashobora gukora igitaramo cyangwa gusohora indirimbo muburyo bubangukiye abagenerwa bikorwa,ni ikibazo.

Gabby Irene Kamanzi akaba kandi  abafite ubuhamya bwiza ndetse nindangagaciro nzima  nyuma yurusengero na nyuma yo kuririmba ni umukobwa w’intangarugero mubandi.ntabwo arashyirwa mu majwi y’abakobwa bakora ubusambanyi , ahubwo usanga yumvira cyane umuyobozi we umushumbye .ariko kuki uyu mukobwa adashobora gukora igikorwa kimwe byibuze mu mwaka ?

3.Luc Buntu

Uyu mugabo yamenyekanye muri itsinda ryitwa [Singiza Music] ubwo yari umunyeshuri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare,ni umuhanga mukuririmba ni umucuranzi ni n’umwanditsi mwiza.Nyuma yuko atandukana na Singiza ntiyarekeye aho kuririmba yarabikomeje ariko biguruntege kandi ni umwe mubagabo babaramyi bafasha imitima ya benshi nkiyo wumvise indirimbo ze nka ntutinye , Iyo ataba Uwiteka, Sinzibagirwa aho wankuye,Tukumenye,nizindi.

Umuhanzi Luc Buntu (photo internet)

Ariko uyumunsi aragenda abura mu matwi yabantu. Uyu mugabo yagiye cyane mugokodesha ibyuma by’umuziki kurenza kwicara ngo aririmbire abakunzibe . Akagira nirindi kosa ko nta Torero abarizwamo rimushumbye .

4.Arsene Manzi hamwe na Paul Gitwaza

Uyu mwanya wa 4 ujeho abantu babiri kubera izi mpamvu.

Uyu musore ubu akaba ari Pasteur yamenyekaniye mu itorero Restoration ni umwanditsi,umucuranzi n’umuyobozi mwiza w’indirimbo,aha tuvuzeko ijwi rye ryiza mu mwanya wo kuramya no guhimbaza mu itsinda rya Shekinah Masoro ridashobora kwibagirana mu matwi ya benshi ntitwaba tubeshye.

Pasiteri Arsene Manzi yaje gukora umuzingo wa mbere windirimbo zitandukanye ,Ubu amatwi yabantu ntagishya cye aheruka hakaba hakekwa ko impamvu ari uko afite inshingano ya gishumba aho ubu ari gukorera umurimo w’Imana muri Arise Rwanda ministry.

Paul Gitwaza

Intumwa y’Imana Paul Gitwaza ni umunyempano nyinshi kandi zifitiye benshi akamaro iyo tugeze kuyo kuririmba dusanga yarubatse imitima ya benshi cyane nko mundirimbo Shimwa,Hejuru y’amazina,Ntarindi  turo,…..ariko kubera inshingano nyinshi zaburijemo impano yo kuririmba

5.Daniel Svensson

Uyu mugabo ni umuririmbyi umwanditsi mwiza umuvugabutumwa afite ijwi ryiza aririmbisha umutima,yaje neza munjyana ituje no mubutumwa bwo kuramya byari bitamenyerewe mu itorero ADEPR yakuriyemo. Yarabaye uwa kabiri nyuma y’umuhanzi [Simon Kabera].Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nk’Ibikomere byarimo ubutumwa buhumuriza bukanasana imitima ni indirimbo yakunzwe cyane yakoreshejwe igihe kinini mubihe bitandukanye,Warakoze yakoranye na Aime Uwiman,Simon Kabera na Patient Bizimana,Yarishyuye,Umwifato,ibyo ntunze,nizindi….

Umuhanzi Daniel ( Photo internet)

Daniel Svensson akaba atacyumvikana mu matwi y’abakunzi b’umuziki wa gospel niyo asohoye  indirimbo ayisohora nyuma y’igihe kinini , ntayikurikirane .Si icyo gusa yanabeshye abantu ubugira kabiri igitaramo ugasanga bakoze nimyitozo ariko bikagenda buheriheri .

Ariko amakuru atugeraho  aturuka munshuti ze zahafi , zivuga ko  byaba biterwa no kubura ubushobozi,gusa no kuba yarahinduye itorero yakuriyemo rya ADEPR kubera agatotsi kajemo hagati ye naryo , akajya muri Bethesda Holy Church nabyo biri mubyamuteje gusubira inyuma.

6.Goreth Uzamukunda

Uyu mugore wakuriye muri ADEPR akaza kwerekeza mu itorero rya Bethesda,ari mubagore batunguranye yaje akora neza aririmba neza kandi yandika neza yaje gukora umuzingo wa mbere wariho indirimbo zakunzwe nka Kuro,Uri Imana ireba,……

Ubu ntacyumvikana mu matwi y’abantu nyuma yuko ubuhamya bwe bwakemangwaga n’abatari bake ubwo yari mugitaramo cyo kumurika umuzingo we wa mbere yabeshye imbaga yari mugitaramo ko ari umukobwa maze umugabo we amunyomoreza muruhame abantu bakubitwa n’inkuba.

Ntibyarangiriye aho yaje no kuvugwaho kuba aryamana n’uwari producer we Kabano ubu byarangiye banabishyize ahagaragara babana nk’umugore n’umugabo batuye mugihugu cya Tanzania.

7.Thatien Titusi

Uyu mugabo nubwo tutamubara mu banyempano ahubwo tukamushyira mubany’amahirwe kuko imiririmbire ye iri kurwego rwo hasi’ariko yubatse imitima ya benshi akundwa n’abatari bake mu ndirimbo zitandukanye twavuga nka Aho ugejeje ukora,Mpisha mu mababa,…….

Thacien Titus( Photo internet)

Aho aboneye amafranga yahise atandukana n’umuziki bigaragare ko iyo aza kuba ari umunyempano aba agikomeje. Twavuga ko yagamabaniye iki gice cya muzika ya Gospel ,kuko bagize uruhare mukumuzamura , nyuma akaza kubura.

8.Dieudonne Musabe

Uyu musore  wigeze kuvugwa cyane mu itangazamakuru muyandi magambo twavuga ko yari umuhanzi w’abanyamakuru bamwe na bamwe ubwo ibihangano bye byacurangwaga kuri radio Sana numunyamakuru wakoraga kuri Sana Ndabarasa John ndetse no ku isango star mukiganiro Gospel Time Show cyakorwaga na nyakwigendera [Kanyamibwa Patrick] rwose twemeranya ko yagize ibuye rikomeye yashyize mu mu muziki wo kuramya Imana hano mu Rwanda kuko yayirwaniye ishyaka, hamwe na [Ayaba Paulin].

Umuhanzi Musabe Dieu Donne( Photo Internet

Impamvu yari umuhanzi w’abanyamakuru mu ndirimbo zose yakoze zakundaga kumvikana cyane  zicurangwa harimo iyitwa Netwrok,…… kumva aho ikoreshwa munsengero nk’indirimbo ifite amavuta biragoye ,  bityo rero bigaragara ko bitari ibye , kuko kugeza n’ubu ese arihe?

9.Vicent Gashongore

Uyu mugabo abarizwa mu itorero rya Restoration ni umuririmbyi mwiza umwanditsi n’umuyobozi w’indirimbo akaba agira n’ijwi ryiza yakoze indirimbo nyinshi zirimo iyitwa Itumba niyo yabashije kumenyekana cyane yewe yanihuje n’abahanzi batandukanye bakorana indirimbo , twavuga nka Aime Uwimana,Luc Buntu,Patient Bizimana,Arsene Manzi,…

Ariko ntajya akura mu rwego rwa gihanzi cyane ko we atari n’ikibazo cy’ubushobozi . iyo urebye imbaraga ashyira mubuhanzi nuburyo akorana n’itsinda murusengero usanga agumye mu itsinda byarushaho kuba byiza kuruta uko akora kugiti cye.

10.Janvier Kayitana

Uyu musore abarizwa mu itorero rya Vivante i Kabuga ntiyarakwiriye kuza kuri uru rutonde kuko nta bikorwa bigaragara yakoze .Ariko kubera indirimbo yakoze yitwa Jehova mu gihe gito ikubaka imitima ya benshi ndetse ikamumenyekanisha vuba cyane ikanamugeza henshi mu gihe gito byari bidasanzwe , ariko bidakuraho ko yamuhesheje igihembo cya Groove Awards.

Umuhanzi Janvier Kayitana ( Photo Internet)

Bivugwa ko inkomoko yo kuzimangatana kuyu musore Kayitana biterwa n’uko atari  umwanditsi w’indirimbo ndetse indirimbo  Jehova yari yayandikiwe .

Kandi uwayanditse yarayishishuye ,ikindi nuko kubana n’abantu ari ibintu birikure ye dore ko akimara kubona akoze akaririmbo kamwe gusa mu gihe gito ka kamwubakira izina yibeshye ko yabaye umuhanzi k’urwego rukomeye  ,atangira kumva ari hejuru y’abandi bana bafite impano . Indirimbo Johova yamurushije imbaraga ananirwa kugendana nayo

 

You may also like

Leave a Comment