Home Amakuru y'ibanze Abahanzi bazaririmba muri “Rabagirana Festival 2019” bagaragaje udushya bahishiye abazitabira igitaramo

Abahanzi bazaririmba muri “Rabagirana Festival 2019” bagaragaje udushya bahishiye abazitabira igitaramo

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Ku nshuro ya kabiri Rabagirana Festival 2019, igiye kongera kuba , nyuma y’uko iya mbere yabaye umwaka ushize ikabera Kigali Serena Hotel, iya kabiri itegenyijwe kubera muri Dove Hotel ku Gisozi tariki 10/11/2019.

Iki gitaramo cyiswe  Rabagirana Festival 2019 cyatumiwemo abaririmbyi batandukanye ndetse n’amatsinda akunzwe cyane New Melody ,korali Elshadai , Kumbaya group, Alarm Ministries, Sam Rwibasira, Simon Kaberana na Danny Mutabazi.

Kwinjira muri iki gitaramo n’ubuntu ,bivuze ko nta mbogamizi abantu bafite z’ibijyanye n’amafranga kuko ntakintu bazishyura.

Mukiganiro ikinyamakuru Isezerano .com cyagiranye na [Neema Marie Jeanne ]akaba umuvugizi wa New Melody izitabira Rabagirana Festival yavuze ko biteguye gufatanya n’abandi kuramya Imana, bazirikana ko Imana ikeneye ko Imbuto ziba nyinshi.

Mu gihe yarabajijwe abakunzi ba [New Melody] icyo bazitega , mu magambo ye yavuze ko bazitega ibihe byiza bazagirana mubihimbano by’Umwuka.

Yakomeje avuga ko Rabagirana Festival ari igikorwa kirushaho gushimangira no gukomeza ubumwe bw’abaririmbyi.

Umuramyi mwiza[ Danny Mutabazi] nawe akaba yunze mu rya Neema avuga ko” biteguye neza bari gusenga ndetse no gukora imyitozo irarimbanyije.

Danny yakomeje avuga ko Rabagirana Festival isobanuye byinshi kuri we , ati:”n’uburyo bwiza Imana yatanze ngo abantu baze bumve icyo Imana iganira nabo.

Umwaka ushize abitabiriye igitaramo kunshuro ya mbere batashye batishimiye ko cyabereye ahantu hatoya kuko byabaye imbogamizi kuri bamwe batabashije kubona icyabazinduye kubera kubura aho bajya,  Rabagirana Festival ya mbere yabereye  muri Kigali Serena  Hotel ,ahantu hari hafite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya 800-1000 .

Mu kiganiro isezerano.com cyagiranye n’umuhuzabikorwa wa Rabagirana bwana Peace Nicodem Nzahoyankuye taliki 18/ 09/2019, yadutangarije ko iryo kosa ryakosowe , Uyu mwaka kizabera  ahantu hanini kuko  Dove Hoteli ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya 4500 na 5000.

 

 

You may also like

Leave a Comment