Home Amakuru y'ibanze Abahanzi nka “Patient Bizimana , Tonzi , Nkomezi Prosper , Rene Patrick “ bageneye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe bya Coronavirus

Abahanzi nka “Patient Bizimana , Tonzi , Nkomezi Prosper , Rene Patrick “ bageneye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe bya Coronavirus

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Abahanzi batandukanye hano mu Rwanda bafite abantu batari bake bakunda ibihangano byabo , mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo, uyu munsi taliki 19 Werurwe 2020 mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru isezerano .com ku murongo wa telephone bagize ubutumwa bw’ihumure bagenera abakunzi babo, muri iyi minsi isi yose yugarijwe ni icyorezo cya Colonavirus (COVID19) . Bashimangira ko bifatanyije n’isi yose  muri iki gihe isi yose iri mukaga gakomeye

Patient Bizimana , icya mbere ndakomeza abantu bakomere , kandi birinde ubwoba , no kwirinda ikwirakwiza ryayo, dukora ibyo tugomba gukora , twirinda kujya ahantu hari abantu benshi .Twoga intoki n’ibindi byinshi . Ati “ariko na none Imana ihora ari Imana  ishobora byose  .

Patient Bizimana kandi akaba yamaze gushyira hanze indirimbo yuzuyemo ubutumwa buhumuriza abantu . Uyu muhanzi ukunze gukora igitaramo ngaruka mwaka yise Easter Celebretion , akaba yarashyize hanze ko kitazaba kuko isi yose iri mubihe bikomeye. Kandi ko nikindi yagombaga gukorera mu Buhorandi cyahagaritswe.

Umuhanzi Rene Patrick we ati « ibyiringiro byo muri ubu buzima ndetse ni buri inyuma yubu ni Yesu Kristo wenyine . Abamufite mu mitima yabo by’ukuri n’ubwo hanze hari icyorezo ariko ntibahangayike kuko Umwami w’amahoro aganje imitima yabo ! Baramubonamo n’igisubizo kuri iki cyorezo .

Ubutumwa bwanjye n’ukongera gushimangira aho ibyiringiro bizima biri ariho muri Yesu Kristo. Ntibibuza kandi kwitwararika no gukurikiza amabwiriza atangwa  n’ubuyobozi butwifuriza ibyiza gusa . Byose bikoranwe imitima ifite ibyiringiro.

Uwitonze Clementine uzwi cyane ku izina rya Tonzi nawe yageneye abanyarwanda ubutumwa butandukanye , ati “Banyarwanda dukwiye kugendera ku mabwiriza duhabwa yo kwirinda icyorezo dukaraba intoki . dukwiye kwirinda ingendo zitaringombwa  , tukirinda aho abantu bari ari benshi .

Kandi wagira ikibazo ugahamagara kuri ya numero . Kandi aho uri ugakomeza kugira ibyiringiro no kwegerana n’Imana . ukiringira Imana kuko Imana niyo mugenga wa byose tugasenga tugakundana , tugafashanya muri ibi bihe .

Tonzi aherutse gusohora indirimbo nshya  yitwa Hejuru ya byose , ni indirimbo irimo ubutumwa butwibutsa ko ibyo tugeraho byose hari Imana , kuko ariyo muremyi wacu . Kandi iyi ndirimbo ikaba igera no kuri wa muntu uba wacitse intege ahanini usanga yageze kubuzima atigeraga atekereza ko bwamugeraho , kugirango bage bibuka ko hari Imana umuremyi wacu.

Nkomezi Prosper ati “ ubutumwa mfite ntabwo abanyarwanda bakwiye gutinya ibihe turi kunyuramo bakomere ni ibihe byakanya gato bitatuma abakristo batera Imana umugongo kubera ibihe turi kunyuramo . Imana ishoboye kubidukuramo twizere Imana tuyegere cyane turusheho gusenga, Imana izabikora .

Ntacyo uzaba urarinzwe mubihe nkibi bikomeye Imana iba iri muruhande rwacu ,iki ni igihe cyo kurushaho kwegera Imana cyane tutayitera umugongo .

You may also like

Leave a Comment