Home Amakuru y'ibanze Abakirisitu Gatorika bagiye gutangira igisibo gitagatifu

Abakirisitu Gatorika bagiye gutangira igisibo gitagatifu

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Abakirisitu gatorika bo hirya no hino ku isi, bagiye kwinjira mu gihe cy’igisibo cy’iminsi 40, aho baba bazirikana ububabare Yezu kristu yagiriye k’umusaraba ndetse n’inzara n’inyota yagiriye mu butayu. Ni igihe kibanzirizwa n’umunsi uzwi nk’uwagatatu w’ivu.

Iki gisibo cy’aba bakirisitu, kizatangira tariki ya 17 Gashyantare 2021 kizageze ku wa Gatandatu mutagatifu ari naho bavuga ko ari umunsi w’ijoro rya Pasika cyangwa izuka rya Yezu kristu. Ni igisibo kizaba kihariye kuko abantu bazaba bakiri guhangana n’icyorezo cya Corona Virus cyugarije isi muri rusange, gituma batazahura ngo bakore inzira y’umusaraba nk’ibisanzwe

Ibi byagarutsweho na Padiri Jean de Dieu umuyobozi wa Pacis Tv, ubwo yari ari mu kiganiro kuri iyi televiziyo avuga ko igisibo kibutsa iminsi 40 Yezu yamaze mu butayu atarya ndetse atanywa, kugeza ageze k’umusaraba. Avuga kandi ko burya n’uruhinja ruvukira ibyumweru 40, bingana n’iminsi y’igisibo.

Igihe cy’igisibo ni igihe Abakirisitu gatorika baba, bibuka ububabare bwa Yezu kirisitu wabamwe k’umusaraba, nkuko biri mu butumwa Papa Fransisko yageneye Abakirisitu muri iki gihe. Yavuze ko igihe cy’igisibo ari igihe cyo kwigomwa, gusenga, gusiba ndetse no gufasha abababaye.

Ati” Ukwemera kuduhamagarira kwakira ukuri no kuba abahamya bako imbere yImana nimbere yabavandimwe bacu bose. Muri iki gihe cyigisibo, kwakira no kubaho mu kuri twahishuriwe muri Kristu bidusaba, mbere na mbere, gukingurira imitima yacu ijambo ryImana, Kiliziya idahwema kutwigisha uko ibisekuruza bigenda bisimburana.  Ukwizera ni nk’amazi atanga ubugingo adutera imbaraga zo  gukomeza urugendo rwacu. Urukundo, iyo turugaragaje nka Kristu, tukita kandi tugatabara buri wese ubikeneye, ni rwo rwamamaza ku buryo buhebuje ukwemera kwacu nukwizera kwacu.”

Akomeza avuga ko Urukundo rwishimira kubona undi atera imbere. Ni yo mpamvu rubabara iyo  hari ubabaye aha yashakaga kuvuga, utagira kivurira, urwaye, udafite aho aba, usuzuguwe cyangwa ukennye. Urukundo ni imbaduko yumutima ituma dutera intambwe; tugasohoka mu kwihugiraho rukatwungira ubumwe nabandi, ugusangira no gusabana. Yibukije kandi ko igisibo ari ugusenga, Kwigomwa ndetse no kwicuza.

Iyi minsi mirongo ine y’igisibo ibanzirizwa n’uwagatatu w’ivu, aho umukristu aba yibutswa ko yavuye mu gitaka kandi aricyo azasubiramo cyangwa hakifashishwa amagambo agira ati”hinduka kandi wemere inkuru nziza.” Iyi minsi 40 kandi hari abayimara bigomwa aho ibyo baba bagomba kurya babiha abakene batabasha kubibona.

You may also like

Leave a Comment