Home Amakuru y'ibanze Abakirisitu Gaturika bazajya bakurikira Igitambo cya Misa kuri radiyo na televiziyo y’U Rwanda.

Abakirisitu Gaturika bazajya bakurikira Igitambo cya Misa kuri radiyo na televiziyo y’U Rwanda.

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma yo gufunga ibikorwa bitandukanye, harimo n’insengero abakirisitu batandukanye bakibaza uko bazajya basenga, Abakirisitu Gaturika bo bazajya bakurikira igitambo cya Misa kuri radio na televiziyo y’u Rwanda.

Ni igitambo cy’ukarisitiya kizajya kiyoborwa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, kikazajya gitangira ku isaha ya sa tatu z’igitondo(9:00Am), kuri radiyo na televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya corona virus.

Ibi byatangajwe ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021, nyuma y’uko inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama 2021 iyobowe na Nyakubahwa perezida Paul Kagame ifashe umwanzuro wo gufunga insengero, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virus cyugarije isi muri rusange.

Abakirisitu gaturika ndetse n’abakirisitu muri rusange, barashishikarizwa  kwifatanya na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, mu gutura igitambo cya Misa mu gihe bidakunze ko bahurira hamwe ngo basangirire ku meza, umubiri n’amaraso bya Yezu Kirisitu nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Abakirisitu ndetse n’abanyarwanda muri rusangekandi, barasabwa gukomeza gufata iya mbere mu kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virus, bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bambara agapfukamunwa neza, bahana intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, ndetse bakirinda ingendo zitari ngombwa kandi bagakomeza gutakambira Imana ko yahagarika ubwiyongere bwacyo.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda arayobora igitambo cya misa.(photo RBA)

You may also like

Leave a Comment