Home Amakuru y'ibanze Abakristo, n’abavugabutumwa basengeye Donald Trump muri White House

Abakristo, n’abavugabutumwa basengeye Donald Trump muri White House

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Itsinda ry’abayobozi, abakristo n’abapasteri bagiranye inama na perezida wa leta Zunzubumwe z’America Donald Trump muri White house  ,maze basengera Donald Trump ndetse banasengera n’igihugu muri rusange.

Raporo yavuye muri white house yemeje ko perezida yahuye n’abayobozi bahagarariye amatsinda ya gikristo kuwa kabiri  mu masaha ya mu gitondo.

“Abayobozi baganiriye kubikorwa leta y’Amerika ikorera abaturage bayo n’uburyo amatsinda yo muduce tugiye dutandukanye tw’igihugu tugaragaza ko amategeko ashyirwaho agenda abagirira akamaro.”

Hemejwe ko mubari bitabiriye iyo nama harimo” Paula White Cain, Michelle Bachmann, Gary Bauer, Dr. James Dobson, Free Chapel ,Senior Pastor Jentezen Franklin;  Pastor Jack Graham, Pastor Robert Jeffress, Pastor Greg Laurie, Perezida wa National Hispanic Christian Leadership Conference Samuel Rodriguez;  Tony Perkins, ndetse n’abandi benshi.

Christian post dukesha iyi nkuru yavuze ko “kuwa kabiri aribwo Franklin yatangaje kurukuta rwe rwa tweeter agira ati:’Njye n’abayobozi batandukanye twagize umunsi mwiza cyane muri White House. Twavuganye ndetse tunasengana na perezida Donald Trump mu cyumba cya Roosevelt, ndashima cyane ko twawe amahirwe yo kuganira ku mategeko y’ibanze kandi na Perezida akadusaba kumushyiraho ibiganza tugasenga.”

Johnnie Moore akaba umujyanama muri mubuyobozi bwa Trump, nawe yavuzeko icyo gitondo cyari cyiza cyane, avuga ko perezida yari yifitiye icyizere.

 

You may also like

Leave a Comment