Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Amakuru y'ibanzeIsesengura

Abakristo ntibari kuvuga rumwe ku cyacumi

by KATABARWA Gilbert March 4, 2020
written by KATABARWA Gilbert March 4, 2020
Abakristo ntibari kuvuga rumwe ku cyacumi
Yasuwe: 841

Gutanga icyacumi ni ibintu bidakunda gukorwa cyane n’abakristu bo muri leta zunze ubumwe z’Amerika. Abapasitoro bamwe bemera ko urusengero ruba rutakoze neza akazi karwo ko gusobanurira abantu umumaro wo gutanga icyacumi kubyo binjije.

Pasitoro mukuru Glen Packiam wo mu itorero ryitwa New Life Downtown ryo muri leta ya Colorado avuga ko abapasitoro batavuga icyacumi mu buryo buboneye, kuko basaba icyacumi ku itegeko kandi bakagisobanuro mu buryo buhanitse.

Pasitoro mukuru w’ikirenga Daniel Grothe wa New Life nawe ati abapasitoro benshi batanga ubutumwa ku cyacumi bavuga ngo “icyo ubibye nicyo uzasarura”.

Ikibazo cyubu butumwa nuko byose babikwerekezaho ariko ntibatekereze uko rubanda babayeho.

Pasitoro Daniel Grothe we avuga ko byose tugomba kubikora kuko Imana idukunda,ati kuko waba uhangayitse cyangwa udahangayitse ibuka ko hari abapfakazi n’abana bato b’impfubyi babaye kukurusha. Rero duhurije hamwe ubushobozi bakwishima kandi natwe tukabiboneramo umugisha.

Nanone ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryitwa Life Way ryagaragaje ko abantu 83% bajya gusenga muri leta zunze ubumwe z’Amerika ari itegeko ya bibiliya riri gukoreshwa uyu munsi.

Gusa abo bajya gusenga, nibura abajya gusenga rimwe mu kwezi 54% gusa nibo batanga icyacumi kubyo binjije.

Pasitoro Glen Packiam avuga ko ari ibintu byumvikana cyane kuba abantu benshi batinya gutanga icyacumi kubera ko batizera insengero basengeramo uburyo zikoreshamo amafaranga.

Kuko abakristu bagiye babona cyane abapasitoro bacunga nabi umutungo w’itorero, ahubwo bakayuzuza kuri konti zabo ndetse bikarangira ntacyo bafashije abakene.

Gusa ku rundi ruhande abakristu batakaje icyizere turabumva. Ariko tugomba kubibutsa inshingano bafite zo gukora umurimo w’Imana, bakorera mu mucyo bakubahiriza inshingano zabo.

Abapasitoro bo muri leta ya Colorado bavuga ko amafaranga atangwa n’abakristu agenewe gukemura ibintu abantu bakeneye.

Pasitoro mukuru Brady Boyd wo muri New Life yizera ko buri muyoboke wese w’itorero rye atanze icyacumi yaba nibura akemuye ikibazo cy’umupfakazi umwe utagira aho aba mu gace ka El Paso.

Brady Boyd akomeza avuga ko mu mujyi batuyemo wa Colorado hari abantu barara bahangayikishijwe nuko urusengero rwabo hari ibyo rubura kandi rubikeneye.

Abapasitoro bo muri Colorado bakomoje ku bizera bo hambere bavugwa mu gitabo cy’Ibyakozwenintumwa, bagaragaza umumaro wo gutanga mu rusengero.

Mu byakozwe n’intumwa 4:32-35 bavuga ko: “abizera bose bari bamwe mu mutima no mu mitekerereze. Nta wafataga ibintu ngo abyikubire abigire ibye, ahubwo basangiraga ibyo bafite. Hamwe n’imbaraga n’umurava mwinshi, intumwa zakomeje guhamya izuka rya Yesu. Urukundo n’imbaraga z’Imana zakomeje kugendana nabo mu byo bakoraga byose. Umunsi ku munsi abantu bagurishaga ubutaka cyangwa amazu yabo, bakazana amafaranga bayagurishije bakayashyira ku birenge by’intumwa, ubundi agasaranganywa ku bayakeneye bafite ibibazo.

Pasitoro Grothe ati abakristu bo hambere bagiraga kwitanga ndetse no mu bihe bikomeye.

Ntushobora kwiyumvisha uburyo nyuma ya Yesu, gutanga icyacumi byatangiye gkugenda bigabanuka. Kuko abantu batangiye kutabyitaho, ahubwo basigaye bumva bakwizera imana ariko nta muhuza bagikenera.

Gutanga ni kimwe mu bigize uturemangingo (DNA), tw’abakristu kubera uwo Imana iriwe. Imana yatanze umwana wayo w’ikinege (Yesu), Yesu nawe atanga ubuzima bwe ku bwacu, abakristu nabo baremwe mw’ishusho y’Imana.

Pasitoro Grothe ati gutanga ni byiza kuko bihuza ibikomerezwa n’abaciriritse, kuko iyo umuntu atanze asanzwe ari umukire bimuhuza nuciriritse ugomba guhabwa. Mu gihe iyo gutanga bitabayeho hagumamo intera nini hagati y’abafite n’abadafite.

Pasitoro Boyd avuga ko iyo abakene babana ubwabo nta mukire ubarimo nibwo bagaragaza imbaraga z’itorero, ari nayo mpamvu ijanisha ryo gutura icyacumi mu bakene riri hejuru kuko bazi agaciro k’itorero mu buzima bwabo.

Agakomeza avuga ko uko abantu bakira niko n’umubano hagati yabo ugabanuka, niyo mpamvu tugomba gukomeza gutanga kugirango umubano wacu n’abakene wo gucika.

Pasitori Packiam we avuga ko gutanga ituro ari igikorwa cyo kuramya Imana kandi n’impano uba ugeneye Imana isobanura ko ibintu byose ari iby’uwiteka.

Pasitori Boyd akomeza avuga ko gutanga icyacumi hari ubwo bigorana, cyane nk’iyo umuntu atagifite akazi cyangwa se afite ikindi kibazo gikomeye mu buzima. Icyo gihe bisaba ko abandi basigaye mu itorero bitanga bagatura nkuko bikwiye kugirango bite kuri abo bafite ikibazo.

Pasitoro Boyd avuga ko gutanga icyacumi no kwitanga muri rusange bihindura ubuzima bw’abantu benshi.

 

 

 

 

 

 

 

0 comment
0
FacebookTwitterWhatsapp
KATABARWA Gilbert

previous post
Couple ya James na Daniella bakoze igitaramo cy’amateka muri uyu mwaka 2020
next post
Ese n’ iki Bibiliya yigisha ku byaha biganisha ku bukungu?

You may also like

Ibimenyetso bitandukanye bishushanya “Umwuka wera” n’ibisobanuro byabyo

April 21, 2020

Simon Kabera ati:” Ntahandi nigeze ndirimba naririmbye mu...

May 28, 2019

Abaporoso ni abagatatu mu kugira abayoboke benshi mu...

July 15, 2019

Tanzania : Bafashe iminsi 3 yo gushimira Imana...

May 22, 2020

Umuhanzi “La Rose “haricyo yavuze kuri Sano ushinjwa...

December 14, 2019

Bishop Mutesi Hope impano nshya mu ndirimbo zo...

September 14, 2020

France :3biciwe mu rusengero; musenyeri yamaganye ‘ibikorwa by’ubunyamaswa

October 30, 2020

Abakristo batuye muri Nigeria barasaba Leta ko ibaha...

January 23, 2020

Menya nibi : Wari uzi ko iki kirere...

March 17, 2020

Groove Awards “ Ihere ijisho amafoto 35 yaranze...

December 21, 2018

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Intsinzi y’Amavubi, ikimenyetso cy’ugukomera kw’Imana mu banyarwanda.

  • CHAN 2020 : Amavubi yapfukamye ashima Imana ,nyuma yo kwimana u Rwanda

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Intsinzi y’Amavubi, ikimenyetso cy’ugukomera kw’Imana mu banyarwanda.

    January 27, 2021
  • CHAN 2020 : Amavubi yapfukamye ashima Imana ,nyuma yo kwimana u Rwanda

    January 27, 2021
  • Ngoma: Abantu 16 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe.

    January 24, 2021
  • Abakirisitu Gaturika bazajya bakurikira Igitambo cya Misa kuri radiyo na televiziyo y’U Rwanda.

    January 24, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

    March 1, 2019

Izindi Nkuru Wasoma

  • Intsinzi y’Amavubi, ikimenyetso cy’ugukomera kw’Imana mu banyarwanda.

    January 27, 2021
  • CHAN 2020 : Amavubi yapfukamye ashima Imana ,nyuma yo kwimana u Rwanda

    January 27, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top