Home Amakuru y'ibanze Abakristo batuye muri Nigeria barasaba Leta ko ibaha ibisubizo ku iyicwa rya” Rev Andimi Lawan”waciwe umutwe azira Kristo.

Abakristo batuye muri Nigeria barasaba Leta ko ibaha ibisubizo ku iyicwa rya” Rev Andimi Lawan”waciwe umutwe azira Kristo.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Ihuriro ry’abakristo bo muri Nigeria barasaba leta y’igihugu cya Nigeria ubusobanuro. Nyuma yo kwicwa kwa  Rev Andimi Lawan .  Ihuriro interdenomination Body rikaba  ryateguye amasengesho azamara iminsi 3 .

Nyuma yo gutemwa umutwe kwa Rev Lawan Andimi, wari mu maboko ya Boko Haramu , akaza kwicwa kuwa mbere taliki 20 Mutarama 2020 . umuryango witwa Can wanenze ubuyobozi bwa Nigeria kubwu ubushobozi buke ishyira mu gukumira ibitero ndetse ni iyicwa ry’abakristo bikorwa na Boko Haramu na Islamic State West African mu ntara ya amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria.

Nyakwigendera Rev Andimi , wari umuvandimwe w’umuyobozi wa Can.Mu minsi yashize yagaragaye ari kwinginga abayobozi bakuru b’Itorero ndetse na leta ko yarekurwa .Bikekwa ko Rev Andimi yishwe kubera ko umuryango wa Gikristo utigeze ubasha kugeza ku mafranga abamufashe bashakaga.

Ikigeretse kuribyo Andimi yanze guhakana ukwizera afite muri Kristo .Christian today yakomeje ivuga ko Rev Lawan Andimi mbere y’uko yicwa, yingize ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’ubwitorero abasaba ko bamutabara.

Nyuma y’uko Rev Andimi abitangaje , Itorero ryakoze uko rishoboye ngo arekurwe  kugira  ,ariko ntibyashobotse kuko batari bafite imbaraga zahangana nabo mu mbaraga za gisirikare .

Umuryango wa Can watangarije Christian post  ko babajwe na none ni iyicwa rya  Lutheran Pastor Denis Bagauri nawe yiciwe mu rugo iwe n’abantu bitwaje intwaro batabashije kumenyekana ku cyumweru  .

Itorero ryo muri Nigeria  ribona ko  iyicwarubozo ry’abakristo ndetse niryinzirakarengane ry’abanyanijeriya nk’igikorwa kigayitse kuri leta. Umwe mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Nigeriya udashingiye kuri Leta , wagaragaje ko byibura abakristo 1000 bishwe na Boko haramu mu 2019.

 

You may also like

Leave a Comment