Home Amakuru y'ibanze Abantu n’Amafaranga, Amafaranga yahindura umuntu?

Abantu n’Amafaranga, Amafaranga yahindura umuntu?

by ANDREW Bizimana
0 comment

Abantu ni ikinyabuzima cyaremanywe ubugingo ndetse  n’ububasha bwo gutegeka  ikintu cyose kiri ku isi. Amafaranga n’ingenzi cyane kuko akoreshwa n’abantu mu buzima bwa buri munsi.

Abantu bakora buri munsi akazi gatandukanye ngo babone amafaranga kugirango babashe kuzahangana n’ubuzima bwa buri munsi Bite ku miryango yabo rimwe na rimwe habaho kwirengagiza abantu mu buzima busanzwe ariko bagakora cyane ngo babone amafaranga.

Usanga abantu batitaye ku nzira amafaranga yaturukamo, usanga umuntu akora uko ashoboye kose, icyo byamusaba cyose kugirango abone amafaranga. Bamwe ntibatinya guhemukira abandi kugirango bibageze ku butunzi baba bifuza.

Ni byiza gushaka amafaranga mu nzira za nyazo  zitabangamiye uwo ariwe wese kandi utirengagije amategeko.

Ese bibiliya ivuga iki ku butunzi?

Matayo 6:19-21

«Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ ingese ziburya, kandi aho abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ ingese zitaburya, n ‘abajura ntibacukure ngo babwibe, kuko aho ubutunzi bwawe buri ari naho n’umutima wawe uzaba»

Aho Yesu, yavugaga ko dukwiye gushyira umutima wacu aho umutungo wacu uri,ese amafaranga ni ingenzi cyane ku buryo yagakwiye guhindura uburyo tubayeho?

Imana yaduhay isi ngo tuyitegeke kandi dukoreshe neza byose uko yabiduhaye ariko tukanabikoresha neza. Muri iki gihe abantu barahinduka ndetse bagashyira inyungu z’ubutunzi bwabo imbere, guhemukirana byabaye byinshi kubera gushakisha ubutunzi bw’ igihe kizaza.

Ikiremwamuntu cyiza mbere y’ikindi kintu cyose ku isi n’ubwo umubare mwinshi w’abantu utitaye ku bantu ahubwo wita cyane k’ubutunzi bw’isi cyane kurusha abantu (Abaroma 13:8).

«Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba asohoje itegeko»

 

Gushaka amafaranga binyuze mu nzira zitarizo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’uyashaka ndetse rimwe na rimwe biba n’ikibazo iyo utayafite,  amafaranga ntiyagakwiye kuguhindura.  Nta tandukaniro rihari niba waravutse mu muryango ufite amafaranga cyangwa warayakoreye ukayageraho. Amafaranga ashobora gihindura uko wabagaho ndetse bikaba intandaro yo kugira urukundo rucye ku abantu.

Nibyiza kugira amafaranga kuko ubuzima bwacu bwa buri munsi arakenerwa ariko ntibyakabaye intandaro y’uko wakunda amafaranga mbere y’uko twagirana imigenzereze myiza n’bagenzi bawe.

Ushobora kwirinda  ko ubutunzi  utunze bwahindura uko ubayeho, ukagira umwimerere wa kimuntu, hari byinshi  byakoreshwa n’amafaranga  bikagira akamaro cyane.

Gushaka gukora imirimo y’ubwitange (Volunteer), gutanga imfashanyo, kwita ku baturanyi batishoboye cyangwa no gufasha umuryango wawe muri rusange.

Hari ibimenyesho byinshi bifatika byerekana ko amafaranga yagira uruhare runini mu mibanire n’abantu ariko ibyo byose biterwa n’uko ushobora kuyakoresha ndetse n’uburyo utekereza kuyakoresha.

Nibyo ko kugira amafaranga bihindura uko utekereza ku bantu rimwe na rimwe n’ukubwiye ko agukunda ushobora gutekereza ko ashaka amafaranga yawe ariko ibyo ukwiye kumenya n’uko ibyo waba wibwira byose ntibyahindura uwo uriwe ( identity )amateka yawe cyangwa se umuryango ukomokamo menya ko hari byinshi wagafashije umuntu utaragize amahirwe yo kwihaza mu byo yaba akeneye.

Gufasha byaba byiza cyane kuko nyuma ibitekerezo, n’ibikorwa byawe birakwerekana (birakuranga) ariko kandi ntibyakwerekana umubare w’amafaranga waba utunze ahubwo ubutunzi bwawe bwaba bwakoreshejwe ikiri ngombwa.

Ni igikorwa cyiza kumva ko ubutunzi ufite ari umugisha wahawe ngo nawe uwugeze ku bandi binyuze mu kubafasha ahubwo ntibuhindure imyitwarire yawe ku bantu.

 

Wowe se utekereza ko amafaranga yahindura abantu? duhe igitekerezo cyawe.

 

 

Iyi si inkuru gusa ahubwo yahindura ubuzima..

You may also like

Leave a Comment