Home Mu Mahanga Abapolisi bifatanirije hamwe n’abigaragambya gupfukama basengera George Floyd uherutse gupfa

Abapolisi bifatanirije hamwe n’abigaragambya gupfukama basengera George Floyd uherutse gupfa

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Abapolisi bagaragaye bapfukamye kandi basenga hamwe n’imbaga y’abantu bigaragambije kubera urupfu rwa George Floyd mu cyumweru gishize.

Mu gihe imvururu n’ubusahuzi byiganje mu makuru, imyigaragambyo myinshi yabaye mu mahoro.

Ku wa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, abapolisi bo mu Ntara ya Miami-Dade, muri Floride, bapfukamye basenga hamwe n’abigaragambyaga i Coral Gables, hafi ya Miami.

Umuvugizi w’igipolisi cya Miami-Dade yabwiye NBC Miami ati: “Iyi yari intambwe nziza ya mbere mu cyerekezo cyiza. Cyari igihe gikora ku mutima.

Pasitero Joanne Hoehne uyobora Itorero “The Source Church” i Bradenton, kuri Facebook yavuze ko abantu batewe amarira n’iki kimenyetso.

Pastor Joanne Hoehne yanditse ku rubuga rwa Facebook agira ati: “I Miami ubwo abigaragambyaga begeraga abapolisi barapfukamye bavuga ko bakeneye gukora neza. Abantu batangiye kurira no gusengera hamwe”.

Ubwiyunge ni ikintu cyiza. Tugomba kubona byinshi muri byo! Icyo umwanzi yashakaga kugaragaza ku kibibi, Imana izagihindura cyiza! Ariko bizasaba kwicisha bugufi, gusenga no kwihana. ”

Police ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko hari igihe ibintu nk’ibi byigeze kubera i Santa Cruz, muri California, ishami rya polisi rivuga ko iki gikorwa cyari kigamije “kwita ku ihohoterwa rya polisi rikorerwa Abirabura”.

I Baton Rouge, muri Louisiana, Umuyobozi wa Polisi, Murphy Paul, yabwiye ibiro ntaramakuru WAFB ko yinjiye mu gitaramo cyo gusenga kugira ngo yerekane ubufatanye n’abantu bo mu moko yose.

Iyi nkuru dukesha “Christian to day” ikomeza itubwira ko umuyobozi wa Polisi yavuze bakeneye amasengesho ubu kuruta mbere hose, ndetse na mbere y’iki kibazo cy’iyicwa rya George Floyd.

Turakomeza gusaba abaturage bose ndetse na polisi gusenga kugirango iki kibazo gishyire burundu.

Umuyobozi wa Polisi yakomeje avuga ko babizi ko abantu bafite ibikomere cyane kandi kandi ko babaye cyane ku bw’igikorwa nka kiriya cyabaye cyo kwica umuntu biturutse kw’ivanguraruhu.

Uyu muyobozi wa polisi yashoje avuga ko ari ngombwa ko bumva kandi bagatega amatwi byimazeyo ibibera muri Amerika.

Yanongeyeho ko polisi igomba kwirebaho ubwayo nk’urwego rushinzwe kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano kandi bakibaza icyo bakora kugira ngo bizere ko ibintu nk’ibyo bitazongera kubaho.

 

You may also like

Leave a Comment