Home Amakuru y'ibanze Abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bakeneye kwambara neza-Ritha Queen

Abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bakeneye kwambara neza-Ritha Queen

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Muri iki gihe imyambarire y’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ntivugwaho rumwe.Uwitwa Ritha Queen wagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru yabajijwe byinshi ku byo babavugaho nk’abakozi b’Imana, yababwiye ko abantu bagomba gutuza ntibabyibazeho byinshi ngo kuko Imana bakorera ikunda ibintu byiza.

Mu by’ukuri, ndatekereza ko igihe kigeze ko abantu bumva neza umurimo w’Imana n’uburyo ibintu bikorwamo.

Ritha Queen ati”ubundi ninde wababwiye ko Imana idakunda ibintu byiza, cyangwa ni gute wabwira abantu ubwiza bw’Imana wowe ubwawe utagaragara neza.

Imana ni nziza, ikunda ibintu bimeze neza kandi bishishikaje kubireba, rero ndumva nta kibazo kirimo kuri twe kuba tugaragara neza tunambara neza.

Kubwa Ritha Queen, kugaragara neza ni bumwe mu buryo bwo kwemeza abantu ubwiza n’imigisha by’Imana.

Iyo ugiye kubwiriza ijambo ry’Imana uba ugomba kuba usa neza kugirango wereke abantu impamvu yo kwemera Imana kuko nawe aho uri n’uburyo umezemo ari bwiza.

Ritha Queen yemera ko yagakwiye kuba asa neza buri gihe, kandi nanone akagendana n’ibigezweho. Rero ugomba kugaragara neza gusa nanone nturengere ngo ukabye kubikora.

Ritha Queen akomeza avuga ko nta kuntu waba wambaye imyambaro itajyanye n’isura yawe cyangwa se n’imisatsi yawe ngo abo uri kubwira ubutumwa bw’Imana bizere ibyo uri kubabwira. Ati “ubwo se ni gute wabemeza ibyo uri kubabwira.

Gusa birumvikana ko buri wese agira imyambarire ye akunda kurusha indi, ariko nanone niba ugiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ugomba kuba ugaragara kandi unambaye imyambaro igaragaza ishusho y’umuhanzi w’indirimbo z’Imana.

Yasoje avuga ko abantu bagomba guhitamo imyambarire runaka bitewe n’ubutumwa ugiye gutanga.

You may also like

Leave a Comment