Home Amakuru y'ibanze Abavuga ngo bakiriye agakiza baribeshya cyane!Nanjye nabyibeshyeho imyaka myinshi-Pasiteri Ezira Mpyisi(soma birambuye)

Abavuga ngo bakiriye agakiza baribeshya cyane!Nanjye nabyibeshyeho imyaka myinshi-Pasiteri Ezira Mpyisi(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umwigisha w’ijambo ry’Imana mu buryo bwa gihanga Pasiteri Ezira Mpyisi yatangaje ko abantu bavuga ko bakiye agakiza bibeshya cyane kandi ko nawe yabyibeshyeho imyaka myinshi ariko nyuma akaza kubimenya.

Ibi Pasiteri Ezira Mpyisi akaba yabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Nyakanga 2019,ni mu gihe nyamara uyu mukozi w’Imana ari gusatira imyaka igera ku 100 amaze abonye izuba,gusa bikaba bitangaje ko na n’uyu munsi akibwiriza ubutumwa bwiza nta kurya iminwa.

Pasiteri Ezira Mpyisi yabwiye Isezerano.com ko agakiza buriya nta muntu ukakira kuko umuntu avukana kamere mbi akomora kuri Adamu no ku babyeyi be, na Bibiliya ikavuga ko abavuka batyo ari intumbi kubyo kwakira agakiza.

Yagize ati:”Agakiza nta muntu ukakira kuko tuvukana kamere mbi,uwaremwe ni Adamu naho twebwe turavuka tukavukana kamere mbi dukomora kuri Adamu no ku babyeyi bacu.Bibiliya ivuga yuko abavuka batyo ari intumbi kubyo kwakira agakiza.Intumbi ntiyakira ahubwo Yesu niwe umusanga akamuzura akabona kumwigisha iby’agakiza”.

“Abavuga ngo bakiriye agakiza baribeshya cyane cyane!Nanjye nabyibeshyeho imyaka myinshi nyuma nza kubimenya.Bibiliya ivuga ko wibwira ko uri muzima nyamara uri intumbi,kandi ntacyo ubasha gukora keretse Yesu ariwe ugusanze akakuzura akagushyira mu ishuri ukamenya guhitamo icyo wamenye”.

Pasiteri Ezira Mpyisi yakomeje avuga ko abigisha bamubeshye bigatuma nawe abeshya  ariko ubu ko atakibeshya kandi ko ibyo avuga  abikura muri Bibiliya atari ibyo akura ku barimu cyangwa kuri we ubwe.

Ati:”Bibiliya imbwira ko Yesu ari we unsanga akanzura,akanyuza mu ntambwe 6,iya 7 nkavuka ubwa kabiri.Abigisha barambeshye,ariko ntibari babizi,barambeshye nanjye ndabeshya none ubu sinkibeshya kandi nkubwira ibyo nkuye muri Bibiliya,sibyo nkura ku barimu cyangwa njyewe ubwanjye,ahubwo mvuga icyo Bibiliya ivuga.”

Pasiteri Ezira Mpyisi ni umuhanga akaba n’inararibonye mu ijambo ry’Imana,aho akunze kuvuga ukuri atarya iminwa cyane cyane ku birebana n’ijambo ry’Imana.Akaba anakunda kubwira abantu ngo bige kandi basome Bibiliya.

 

You may also like

Leave a Comment