Home Mu Mahanga Abayobozi 80 b’abakiristo bazatanga inkunga yo gushyigikira umwaka mpuzamahanga wa Bibiliya

Abayobozi 80 b’abakiristo bazatanga inkunga yo gushyigikira umwaka mpuzamahanga wa Bibiliya

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Mu nama yateraniyemo abayobozi 80 b’abakiristo mu nzu ndangamurage ya Bibiliya I Washington muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika  muri iki cyumweru, havugigiwemo  uko bazatera inkunga umushinga  w’umunsi mpuzamahanga wa Bibiliya uzaba 2020.

Ikinyamakuru cya Evangeliques.info kigaragaza ko imiryango myinshi ya gikiristo yerekanye ubushake bwo kwizihiza akamaro ntagereranwa  mu mateka y’isi Bibiliya ifite kuva mu myaka 2000 ishize.

Ubwo bushake kandi bugamije kumenyesha no gutumirira abatuye isi kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana mu buzima bwabo no gutera ingabo mu bitugu abakiristo bakageza bibiliya ku baturanyi babo.

Umunyamabanga wa AEM(Alliance Evangelique Mondiale),Efraim Tendero yemeje ko ugereranije n’izindi nyandiko z’indi mico ,Bibiliya ishobora kumvwa n’abantu bose.

Yagize ati:”Bibiliya na Kristo bashyira hamwe ubumenyi bw’Imana bukagera kuri bose.Mwirengagize inyandiko zirengagiza Kristo.Niba dushaka kumenya Kristo inzira ijyana abantu ku Mana,tugomba kumenya Bibiliya.Nibwo buryo bwahiswemo n’Imana kugirango yihishurire umuntu no kwerekana ugushaka kwayo”.

Mu rwego rwo gushyigikira uwo mugambi AEM izatera inkunga ibikorwa bishyigikira Bibiliya mu mwaka wa 2020 mu bihugu 130 aho uyu muryango uri.Kurundi ruhande AEM yagaragaje ubushake bwo gukorana n’indi miryango ya gikiristo ku isi kugirango Bibiliya igere ku bantu.

 

You may also like

Leave a Comment