Iyo usomye Bibiliya Matayo 7:7 “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa”.Ni cyo gituma ariwe udutera kuvuga ngo “Amen. Kubera amasezerano Imana yaduhaye kandi asohora byatumye urubuga turwita Isezerano.com.

 Tuje mu ruhando rw’itangazamakuru rikoresha murandasi tugamije gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu kuvuga ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana, twifashishije gutangaza amakuru ku murimo w’Imana ukorwa hirya no hino mu matorero.

Tuzabagezaho amakuru anyuranye ku bivugwa mu birebana n’umurimo w’Imana. Tuzihatira kandi cyane kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze munyandiko ndetse n’indirimbo z’amajwi (AUDIO) n’amashusho  (VIDEO), tubagezaho kandi amakuru y’uburezi, ay’ubuzima ndetse n’ay’urukundo, tugendeye ku murongo nyawo w’itangazamakuru.