Home Amakuru y'ibanze ADEPR KABEZA : Korali Kabeza igeneye abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe turimo cya Covid-19

ADEPR KABEZA : Korali Kabeza igeneye abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe turimo cya Covid-19

by Ubwanditsi
0 comment

Korali Kabeza ni korali ikorera umurimo w’Imana muri  ADEPR Paroisse Kanombe umudugudu wa Kabeza    , iyi yatangiye     umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo mu 1991 .Ikaba yaratangijwe n’abakristo 15 basenganaga mu cyumba  cy’amasengesho , nyuma bagira igitekerezo kiyobowe n’Umwuka Wera bashinga korali .

Muri icyo gihe nibwo havutse Chapelle ya Kabeza akaba ariyo mpamvu yitiriwe iyo Chappelle (Kabeza Choir). Mu gihe habaga jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 korali Kabeza yabaye nkisenyuka kubera ko bamwe muri yo icyo gihe bishwe .

Kabeza Choir

Gusa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi hongeye kuba ububyutse mu ribo Imana yongera gutanga ihumure mu mitima yabari basigaye korali Kabeza yongera kubaho.Kugeza ubu iyi Korali igizwe n’ abaririmbyi bagera ku 101 bahari. Gusa hari benshi bagiye bayivamo bimukiye ahandi.

Mubijyanye n’ibikorwa by’indirimbo kugeza ubu imaze gusohora indirimbo zitandukanye harimo na Album 2 z’amajwi n’imwe y’amashusho yitwa “Bakristo  mukomeze urugendo” .

Mu kiganiro umuyobozi wayo bwana Ruzinda Emile yagiranye n’ikinyamakuru isezerano uyu munsi taliki 20 /08/2020 yavuze ko ari byinshi bifuza kugeraho ariko icyo bavugaho cyane cyane ni ivugabutumwa kuko ariwo murimo bahamagariwe. Ati :”Turifuza ko abantu bose bamenya ukuri bakakira agakiza bakizera Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo binyuze mu ndirimbo za korali Kabeza.

Kabeza Choir

Mu gihe yababajijwe niba korarli yakabeza yaba igarukira mubikorwa byo kuririmba gusa , yagize ati :” nka korali dukora ibikorwa byinshi bitandukanye cyane , gusa icyambere kirusha ibindi ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo . Ibikorwa by’ubufasha twarabikoze byinshi nubwo tutabivugira aha ngaha n’aho twabikoze ariko byarakozwe kandi turakomeje .

Bwana Emile yakomeje avuga ko  muri iki gihe cya Covid-19 bitoroshye ko bagira ibikorwa bigaragara nk’uko byari bisanzwe ariko barimo barategura uko ibihangano byabo,  byagera ku maradiyo menshi na Television kugira ngo nuwaba ari mu rugo yumve ubutumwa bwiza bubohora, bukiza kandi buhumuriza abantu.

Akaba yasoje agenera ubutumwa Abanyarwanda ati;”  ubutumwa twagenera abanyarwanda by’umwihariko muri iki gihe turimo nukubabwira ngo nubwo twugarijwe n’ibibazo bitandukanye byatewe Covid-19, Imana niyo mutabazi wacu kandi ntabwo yaturetse iri kumwe natwe.

REBA VIDEO YABO

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment