Home Amakuru y'ibanze ADEPR Matyazo: Shining Star Choir yateguye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge .

ADEPR Matyazo: Shining Star Choir yateguye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge .

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Shining Star choir yateguye igitaramo gifite uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge , ndetse no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Shining Star Choir yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Matyazo, Umudugudu wa Kinyana, yateguye igiterane cy’ivugabutumwa rigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kizaba ku itariki ya 14 na 15 Nzeri 2019.

Umuyobozi wa Shining Star Choir Ngiruwonsanga Theogene avuga ko bahisemo gutegura iki giterene, ku bw’impamvu y’uko basanze ibiyobyabwenge byica umubiri na Roho.

Yagize ati:” iyo witegereje, usanga ibyo biyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubinywa ariko bikanangiza ubuzima bwa Roho. Nk’abantu tubwiriza ubutumwa bwiza, twasanze dukwiye gufata iyambere tukabirwanya.”

Shining Star Choir yashinzwe mu mwaka wa 1990 ifite abaririmbyi 12, kuri ubu ifite abaririmbyi 80.

Bazafatanya n’bavugabutumwa nka Munyaneza Alexis, na Chorale la Lumiere yo mu mujyi wa Kigali, Paruwasi ya Bibare, ku mudugudu wa Ruturusu.

Umuyobozi wungirije  muri korari la Lumiere Niyifasha Emmanuel bakunda kwita Bishop yabwiye itangazamakuru ko imyiteguro bayigeze kure.

Ati:” Imyiteguro tuyigeze kure kandi, turasaba abaturage ngo bazitabire iki giterane kuko tubahishiye byinshi. Tubazabaririmbira indirimbo nyinshi kandi zihumuriza umutima.”

Imibare iheruka gutangwa n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera mu mwakwa wa 2018 yerekanaga ko abahivurije batewe ibibazo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bari 994 muri 2010, baza kuba 1432 muri 2015, muri 2016 baba 2804 naho muri 2017 bagabanukaho gato baba 1960.

Umuyobozi w’umudugudu wa kInyana avuga ko bibaza ari umunezero ku bazitabira igiterane bateguye.

Ati:” Mu by’ukuri abazitabira bazagira umunezero kuko bazumviramo ijambo ry’Imana, bakabohoka.”

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda iherutse kuvuga ko  ubushakashatsi mu gihugu yakoze bwerekanye ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 34 rwanyoye ibiyobyabwenge inshuro imwe cyangwa nyinshi mu mwaka wa 2018.

Iyi ministeri ivuga ko iyi mibare iteye impungenge, kuko yugarije igice kinini cy’abanyarwanda dore ko abasaga 55% ari urubyiruko.

 

 

You may also like

Leave a Comment