Home Inyigisho ADEPR Nyarugenge:”Ubukiristo ntibwashoboka mu gihe Umwuka wera adahari”-Pasteri Gatanazi Justin

ADEPR Nyarugenge:”Ubukiristo ntibwashoboka mu gihe Umwuka wera adahari”-Pasteri Gatanazi Justin

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Nyarugenge pasiteri Gatanazi Justin yatangaje ko ubukristo budashoboka mu gihe Mwuka wera adahari kuko ariwe utanga imbaraga zo kuba umukiristo nyawe.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Kamena 2019,,akaba ari no mu minsi abakiristo benshi biteguye umunsi mukuru wa Pantekote,ibibutsa imanuka rya Mwuka wera mu bigishwa ba Kristo.

Mu kiganiro Pasiteri Gatanazi Justin yagiranye n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com,yavuze ko ubukristo budashoboka nta Mwuka wera uhari anakomoza ku myiteguro bafite muri iki cyumweru mu rwego rwo kwitegura Mwuka wera.

Yagize ati:”Ubukiristo ntibishoboka Mwuka wera adahari kuko niwe utanga imbaraga k’umukiristo nyawe w’ukuri,rero iyo utamufite ntago byemera ko uba umukiristo nyawe.Umwuka wera niwe utanga imbaraga zishoboza abantu kuba abakristo kuko imbaraga z’umuntu zitamushoza  kuba umukiristo wo mu bikorwa umeze nkuko bibiliya ivuga”.

“Mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wa Pantekote rero dufite amasengesho  buri kigoroba, uhereye uyu munsi wo kuwa mbere kugeza kuwa gatanu dufite amasengesho buri saa kumi n’imwe n’igice kugeza 20h:30’ za nimugoroba. Kuwa gatandatu hari igiterane kuri stade Nyamirambo kizahuza abakristo bose bo mu rurembo rw’umujyi wa Kigali, akazatangira mu gitondo saa tatu”.

Umwuka wera yamanutse bwa mbere ku munsi wa Pantekote ,akaba rero wari umunsi wa 50 uhereye ku munsi wa pasika ubara, uwo munsi rero ukaba wari usanzwe ari umunsi mukuru w’umuganura mu bayuda.Uyu mwaka ikazizihizwa taliki ya 9 Kamena 2019.

Guhabwa umwuka wera ni isezerano Yesu Kristo yari yarasigiye abigishwa be, aho yababwiye ngo “icyakora muzabwa imbaraga umwuka wera nabamanukira kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusaremu n’i Yudaya yose n’i Samaliya no kugeza ku mpera y’isi”.(Ibyakozwe n’intumwa1:8)

You may also like

1 comment

website here August 18, 2019 - 8:40 am

I simply want to mention I am newbie to blogging and site-building and definitely liked your website. Very likely I’m planning to bookmark your website . You actually come with incredible writings. Regards for sharing with us your blog site.

Reply

Leave a Comment