Home Mu Mahanga Afrika y’epfo :Menya byinshi ku Muhanzikazi Yvonne Chaka Chaka watangiye aririmba muri Korali zo mu rusengero(soma birambuye)

Afrika y’epfo :Menya byinshi ku Muhanzikazi Yvonne Chaka Chaka watangiye aririmba muri Korali zo mu rusengero(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Yvonne Chaka Chaka ni umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cy’Afrika y’epfo, yavutse  ku italiki ya 18 Werurwe 1965 i Dobsonville muri Soweto,akaba ise yaritwaga Putin a Nyina Sophie Machaka.

Uyu munsi azwi nk’igikomangoma cy’Afrika muri muzika .Yvonne ni umwanditsi n’umuririmbyi,gusa mu bwana bwe yishimiraga Papa we wari umucuranzi.Icyo gihe na Yvonna Chaka Chaka yaririmbaga muri korali.Ku myaka ye 11 ise wa Yvonne wari umucuranzi mwiza yaje gupfa.

Mu kiganiro Yvonne Chaka Chaka yagiranye n’urubuga rw’ Aboutentertainment yavuze ko Mama we yapfakaye akiri mutoya ariko ntibimubuze kurera abana umugabo we yamusiganye nubwo yakoraga akazi ko mu rugo.

Yagize ati:”Mama wanjye buri gihe yabaga anyitayeho,yari umupfakazi ukiri muto ariko ntibimubuze kuturera akoresheje umushahara yahembwaga ku kazi ko mu rugo yakoraga.Gusa ibyo byaduhaga imbaraga nubwo byari mu gihe cy’ivangura ry’amoko (apartheid),iki cyari igihe kibi.Naririmbaga mu makorali yo mu rusengero kuko nakundaga kuririmba”.

Yvonne yavuze kuri se ati:”yari umunyamuziki ukomeye cyane utarigeze agera ku nzozi ze,yapuye mfite imyaka 11,gusa impano ye yarayinsigiye kuko umuziki nanjye uba mu maraso yanjye.Nahawe umugisha kuko nageze kubyo data atashoboye kurangiza”.

Yvonne mu mwaka wa 1981 yabaye umwirabura wa mbere wagaragaye kuri televiziyo mu gihugu cy’Afurika yepfo.Mu mwaka wa 2009 Yvonne yakoze film yitwa Foreign Demos aho yakinaga yitwa Josephine.Avuga ko umuntu w’icyitegererezo kuri we ari Nelson Mandela,wamwitaga umukobwa we.

Mandela yaramubwiye Ati:”Yvonne uri isezerano mu kwemera kwanjye,watumye abanyafruka yepfo bose baterwa ishema no kuvuga ko ukunda igihugu.Wateye akanyabugabo miliyoni z’abagore n’abagabo bo ku mugabane wacu.Ubugwaneza bwawe  bwafashije abantu benshi batavugwa n’imfubyi zihanganye n’ibibazo bya Sida,ihohoterwa,ubukene,no kutamenya gusoma no kwandika.Ndabizi uzabikomeza aho ujya hose no mu byo ukora,nta kizaguhagarika uzakomeza ube igikomangoma cyanjye muri Afrika”.

Mu 1995 Yvonne yashinze inzu ikora umuziki yitwa Chaka Chaka music,aho buri Album Yvonne yasohoraga yakorwaga n’iyi nzu .Yvonne afite impamyabumenyi zo muri kaminuza ebyiri,imwe yo mu burezi bw’abantu bakuru(adult education),indi mu birebana n’ubuyobozi(local government management and administration),yize na none ibijyanye na buzinesi,arongera yiga ibijyanye no kuvuga (speech and drama) muri Trinity college I Londre mu bwongereza.

Yvonne yabaye ambasaderi wa UNICEF mu kurwanya malariya,aba ambasaderi wa kaminuza yo muri Afrika yepfo yitwa UNISA,.Yvonne yizera ko buri mu nyagihugu ashobora kugira uruhare mu kubaka igihugu.

 

 

 

 

You may also like

1 comment

oprol evorter June 15, 2019 - 1:12 am

you’re really a good webmaster. The site loading speed is incredible. It seems that you’re doing any unique trick. Furthermore, The contents are masterpiece. you’ve done a great job on this topic!

Reply

Leave a Comment