Home Inyigisho Aho gusenga Imana imwe rukumbi ku bagera kuri 1/2 cy’abatuye isi byaturutse(soma birambuye)

Aho gusenga Imana imwe rukumbi ku bagera kuri 1/2 cy’abatuye isi byaturutse(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Iyo usomye Bibiliya usanga kera abantu barasengaga imana nyinshi ,ndetse kuburyo buri gasozi kabaga gafite imana yako gasenga.Ugusenga Imana Imwe rukumbi rero byabanjirije mu bayuda ,bikomereza mu bakirisito birangira n’abayisilamu bayisenze.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Le monde des religions ruvuga ko ubu abaturage b’isi hafi kimwe cya kabiri bavuga ko bafite imyemerere ituruka kuri sekuruza wabo Abraham, bikababera ihame ry’ukwizera kwabo.

Lemonde des religion ikomeza ivuga iti:”no mu burayi iwacu abasenga Imana imwe rukumbi bakomeje kwigarurira umuco wacu,bakanaha icyerekezo ibiganiro byacu tuganira n’indi myitwarire y’ubuzima”.

Amateka y’Aburahamu niyo ntandaro y’Imana imwe rukumbi,aho Imana yamubwiye iti va muri Uri y’abakarudaya ujye mu gihugu nzakwereka.Iyi Mana rero ni nayo yaje kwiyereka Mose maze iramubwira iti ndi Imana y’Aburahamu.

Nyuma y’amateka y’Aburahamu n’amateka ya Mose, noneho no kuboneka kwa Yesu waje asobanura neza Imana imwe rukumbi ariyo yaremye ijuru n’isi, byatumye amadini atandukanye nk’idini ya gikirisito,iya kiyahudi n’iy’abayisilamu  bizera ko hariho Imana Imwe rukumbi kandi ko ntayindi Mana iriho itari yo.

You may also like

Leave a Comment