Home Amakuru y'ibanze Al-Shabaab yasabye abakristu bose kuva mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa kenya

Al-Shabaab yasabye abakristu bose kuva mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa kenya

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

 Umutwe w’iterabwoba wo muri Somaliya wa Al-Shabaab ukorana bya hafi na Al-Qaeda wategetse abakristu bose batuye mu duce dutatu duherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kenya kuhava mu maguru mashya, kugirango abasilamu bahatuye abe aribo bakora imirimo yose muri utwo turere.

Al-Shabaab ivuga ko abarimu, abaganga, enjeniyeri (engineers), ndetse n’urubyiruko ruri kurangiza amashuri rw’ abasilamu rutuye muri utwo turere nta mirimo bafite.

Umuvugizi wa Al-Shabaab witwa Sheikh Ali Dhere avuga ko ari byiza ko abasilamu bahatuye bahabwa amahirwe, kuko nta mpamvu yo kugirango abasilamu bagenzi bacu batakaze icyizere cyo kubona akazi.

Mu majwi yafashwe amara iminota 20, umuvugizi wa Al-Shabaab arasaba abanyakenya n’abanyasomaliya kwirukana abantu bose batari abasilamu kuva mu turere twa Garissa,Wajir na Mandera niba bo ubwabo batibwirije ngo behave.

Abantu benshi batuye muri utwo turere dutatu ni abanyasomaliya, bahungiye muri kenya kubera intambara n’ihohoterwa bibera muri Somaliya.

Rev.Pastor Cosmas Mwinzi w’itorero rya Assemblies of God riherereye mu gace ka Garissa avuga ko kuba Al-Shabaab itifuza ko abakristu baguma muri utwo duce bisanzwe, ati kandi aka gace kamaze imyaka myinshi nta mutekano kubera intambara zibera muri somaliya no kuba banga urunuka abakristu b’abimukira baturutse muri Somaliya.

Rev.Pastor akomeza avuga ko urwego rw’uburezi n’ibikorwaremezo muri utu turere dutatu tukiri hasi cyane. Ati gusa hano kugirango abimukira b’abakristu babashe kubaho bibasaba gukorana umurava n’ingufu nyinshi.

Rev.Pastor akomeza avuga ko nubwo bimeze gutyo abimukira b’abakristu bavuye muri Somaliya mu nzego zose barimo, zaba iz’uburezi kugeza ku rwego rw’ubuvuzi.

Mu kwezi kwa mbere, abarimu 3 b’abakristu bo mu mugi wa Kamuthe uherereye mu karere ka Garissa barishwe. Urupfu rwabo rwaturutse ku gitero cyagabwe na Al-Shabaab ku kigo cy’amashuri abanza bigishaho.

Ibi byatumye abarimu benshi b’abakristu batari abo muri ako gace boherezwa gukorera ku bindi bigo bitari mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa kenya, ndetse n’abarimu ubwabo batangiye gusaba ko babahindurira bakoherezwa gukorera mu tundi turere.

Uhagarariye ICC mu gace ka Africa y’uburasirazuba yatangaje ko iri yicwa n’itotezwa ry’abakristu muri utu turere ari amakuru ateye ubwoba ku bakristu batuye cyangwa bakorera mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa kenya.

Ubu abakristu bo muri utu turere bafite ubwoba bwinshi n’urwikekwe, ari nako bamwe bakomeje kugenda bashakisha imirimo ahandi. Al-Shabaab nayo ivuga ko izakomeza kongera ibitero ku bakristu banangiye umutima bakanga kuhava n’imiryango yabo.

Kuwa gatatu w’icyumweru cyashize nibwo hamenyekanye abakristu 2 bari mu bantu 3 bishwe n’abasirikare ba Al-Shabaab ubwo bateraga imodoka yari itwaye abagenzi mu mujyi wa Nairobi ibavanye ku isoko riri mu mujyi uri hafi y’imbibi za Etiyopiya na Somaliya.

Hadji Abassi ari nawe nyiri iyo sosiyete y’amamodoka atwara abantu (Moyale Raha bus company), yabwiye itangazamakuru ryo muri kenya ko abo basirikare ba Al-Shabaab bari bambaye imyenda ya polisi ya Kenya.

Bashaka guhagarka imodoka ariko shoferi ntiyahagaze kuko yari yamaze kumenya ko nta polisi iri mu muhanda. Nibwo Al-Shabaab yahise itangira kurasa iyo modoka.

Bamaze kuyirasa iragwa ubundi bashyira abagenzi hanze bicamo 2 batari abasilamu bica n’umusilamu umwe. Abandi babiri babakorera iyicarubozo.

Ubu Kenya ikaba iri ku mwanya wa 44 ku Isi muri uyu mwaka wa 2020 ku rutonde rw’ibihugu bibangamira bikanatoteza abakristu. Uru rutonde rwiswe (Open Doors USA’s 2020 World Watch List).

Al-Shabaab imaze imyaka myinshi irwana ikanateza umutekano mucye muri guverinoma ya Somaliya.

Uyu mutwe w’iterabwoba utera impande zombi haba muri Somaliya haba no muri Kenya. Kubera hari ubwo Kenya ijya yohereza abajya kuyirwanya.

Muri 2015, Al-Shabaab yagabye igitero gikomeye, yica abantu benshi cyane  muri kaminuza ya Garissa.

Icyo gihe Al-Shabaab yategetse abari muri iyo kaminuza, abasilamu bakajya ukwabo n’abakristu bakajya ukwabo. Icyo gihe yishe abantu bagera ku 148.

You may also like

Leave a Comment