Home Mu Mahanga Algeriya :Ukwiyongera kw’abakiristo muri iki gihugu kwatitije ibihugu by’abayisilamu

Algeriya :Ukwiyongera kw’abakiristo muri iki gihugu kwatitije ibihugu by’abayisilamu

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Ukwiyongera kw’abakiristo mu gihugu cy’ Algeriya ubu bikaba bizwi no mu mahanga baturanye byatitije ibihugu by’abayisilamu batinya ko aba bakiristo bazoherezayo abamisiyoneri kubwirizayo ubutumwa.

Ibi byabaye intandaro yo kuba muri iki gihugu kuva muri 2017 hamaze guhagarikwa amatorero ya gikiristo agera ku munani bikozwe n’abategetsi b’iki gihugu.

Ikinyamakuru cya évangeliques.info gitangaza ko muri iki cyumweru ari bwo itorero rya Boudjima muri Algeriya ryafunzwe n’abapolisi ndetse ngo n’abakozi bahabwa amategeko yo gufunga ishuri rishamikiye kuri iryo torero riyoborwa na Pasiteri Youcef Ouaramane.

Itangazo rya Portes ouvertes rivuga ko Leta y’Aligeriya isuzugura cyane itorero rya Algeriya riri gukura bidasanzwe,uyu munsi bikaba byaramamaye no mu yandi mahanga abakikije.

Riragira riti :”Leta y’Aligeriya isuzugura cyane itorero ry’ Algeriya riri gukura bidasanzwe,uyu munsi bikaba byaramamaye no mu yandi mahanga abakikije,iki kikaba cyaratitije ibihugu by’abayisilamu batinya ko ivugabutumwa rizagera no mu bindi bihugu by’abarabu”.

Ku rundi huhande ikinyamakuru cya Tamurt.info kiravuga ko umunyagihugu w’umukiristo wo mu karere ka  Akbou yagejejwe imbere y’urukiko azira imyemerere,aho ashijwa ko yashyize mu bikorwa imyemerere ye atabifitiye uburenganzira,Ibi akaba ashobora kuzabihanirwa  igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’umurengera w’amafaranga.

Nubwo hariho gutera ubwoba, abakiristo nabo ntago bicaye kuko bari gusengera igihugu cyabo,bakanakomeza guharanira uburenganzira bwabo.Bakaba bizeye ko amatora azaba ku italiki 4 Nyakanga azazana impinduka nziza n’uburenganzira bwabo bukubahirizwa.

 

 

 

 

 

 

 

 

You may also like

1 comment

oprol evorter June 15, 2019 - 8:15 am

I have not checked in here for some time since I thought it was getting boring, but the last several posts are good quality so I guess I?¦ll add you back to my daily bloglist. You deserve it my friend 🙂

Reply

Leave a Comment