Home Ubuzima Amabanga 8 ashobora gutuma urukundo ruhora ari rushya.

Amabanga 8 ashobora gutuma urukundo ruhora ari rushya.

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Mbanje kubaramutsa mbifuriza amahoro y’Imana ,ndifuza gutangira mbaganirira iby’ingo n’uburyo zibanye nabi muri iyiminsi biviramo ingo nyinshi gusenyuka. Niyo mpamvu itumye buri cyumweru  tuzajya tubagezaho ibijyanye n’urukundo haba kubagitangira gukundana ndetse n’abamaze gushinga ingo, kuko buri ruhande usanga bijujuta ngo ntarukundo rukibaho.

Muri iyi nkuru niyo mpamvu mpisemo guhera kuri iyi nteruro ibaza ngo ‘’kuki abagore batizera abagabo babo cyangwa kuki abagabo batizera abagore babo’’?

Muri iy’iminsi usanga abahungu n’abakobwa bavuga ko ntarukundo rukibaho, nyamara wareba buri wa gatandatu,ugasanga hirya no hino hari ubukwe, bikantera kwibaza impamvu umuntu yemera agashaka kandi azi neza ko ntarukundo rukibaho’’.

Ibi nibyo nagiye nganira n’abagore ndetse n’abakobwa batandukanye ahari wenda nuko nkunda gusabana n’abakobwa cyane mu buzima bwa kenshi, ariyo mpamvu abagabo batanyibonamo. Ubwo nabo nzagumya kubashaka tuganire.

Birazwi neza ko umuntu kutizera  ari ibintu bisanzwe mu buzima bwaburi munsi. Umuntu ashobora kutakwizera bitewe n’ikintu runaka cyangwa uburyo wahindutse muri kamere yarasanzwe akuziho.

Cyakoze iyo witegereje usanga koko urukundo rushingiye kugitsina,  rusa naho rugenda rukonja. Ahubwo abenshi ugasanga basigaye bashaka bishingiye ku nyungu runaka. Birushaho kugenda byiyongera aho usanga umwe ateze ku wundi ubukire, usanga ariyo mpamvu ingo nyinshi zisigaye zisenyuka umusubirizo.

Ukumva ngo naka nakanaka bakoze ubukwe muri mutarama nyuma y’amezi atatu ngo bashaka gatana. Niyo mpamvu twifuje  kubagezaho amabanga ahishe ushobora gukoresha urukundo rwanyu rugahorana itoto mugasaza murebana akana ko mujisho nta n’umwe wifuza kumara umwanya atarahamagara mugenziwe ngo amubaze uko ameze mugihe batari kumwe.

  1. Kubabarira

Urukundo nyarwo rurababarira, n’ubwo bigora nyamara ni inkingi mukubaka urukundo.Kubabarira ni ukumva ko mugenzi wawe ari umuntu nkawe uko wagwa mwikosa nawe niko yarigwamo, ukirinda kwigira umutagatifu n’umucamanza.

  1. Murukundo umwe yita kuri mugenzi we.

Kwereka mugenzi wawe ko umwitayeho bitarangirira mu magambo gusa bikarangwa nuko ugomba kurangwa no kumushima mugihe yakoze neza , imbabazi mugihe umwe yakoshereje undi. Iyo bikozwe urukundo ntirushira ngo ruyoyoke nkisabune, ahubwo ruhora ruryohera nk’isukari , kuko ntushobora kubona mugenzi wawe nkigikoresho kiraho.

Ariko kubera imibereho tugenda tubamo itandukanye mushobora gushakana burumwe arushye yibwira ko abonye umufasha umutwaro ahetse, nyamara ugasanga nundi nawe aribyo agutegerejeho bisaba ko muba mufite umujyanama kandi ubaruta akajya abagira inama.

  1. Hagomba kubaho igihe kihariye cyo kuganira.

Rimwe usanga kubera ubuzima tubamo umuntu atagira umwanya wo kuganira nuwo bashakanye kubera guhora kukazi ugasanga akora ijoro  nta mwanya ugasanga batabazanya ibitagenda . Birakwiye ko uwo mwanya mu rugo ubaho kandi ugahoraho.

  1. Kugira imyemerere imwe n’ikerekezo kimwe.

Murukundo , abakundana bagomba guhuza imyemerere , bakagira intego imwe . Ntibyashoboka ko umuntu mwaba mubana , umwe ngo abe afite  intego yo kuba pastor undi afite intego yo gukora mukabari.

  1. Ubufatanye

Abakundanye bagomba kugira ubufatanye mu mirimo yo murugo iteza urugo imbere cyangwa mu mishinga   bafite ntawuhisha undi.

  1. Urukundo ubwarwo

Urukundo nyarwo rutuma wumva witaweho kandi ufite agaciro kanini mu buzima bw’umukunzi wawe , ni byiza kumwereka urukundo mubikorwa usubiza ibibazo bya mugenzi wawe.

  1. Kwemera mugenzi wawe uko ari kose

Ntihagire unyumva nabi simvuze ngo wemere urwaze, ariko wemere intege nke za mugenzi wawe bityo umenye n’ukuntu wamufasha.

  1. Kubwirana amabanga

Uru ni urugi rugoye gufungura cyane kuko kubona urufunguzo bigoye nta n’umwe uba wifuza kubwira mugenzi we aho yahishe urufunguzo , ariko niyo wemeye mukabwirana amabanga mushobora gufungura urwo rugi rukinze.

 

You may also like

Leave a Comment