Home Amakuru y'ibanze (Kanombe) Amadini n’amatorero yose yo mu murenge wa Kanombe yibutse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

(Kanombe) Amadini n’amatorero yose yo mu murenge wa Kanombe yibutse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Mata amadini n’amatorero yose akorera mu murenge wa Kanombe yagize igikorwa cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994,ubwo hicwaga inzirakarengane zirenga miliyoni.

Muri uyu muhango wo kwibuka wari witabiriwe n’abantu benshi,harimo amakorari ,urubyiruko ,abakuze ndetse n’abayobozi batandukanye haba mu nzego z’amadini ndetse no mu nzego za Leta.

Mu magambo yagiye avugwa cyane yagiye yibanda ku kwamagana genocide n’ibiyitera, hanatangwa n’ubuhamya bw’umugabo wahuye n’inzira y’umusaraba mu mwaka wa 1994,maze bikarangira Imana imurokoye ikoresheje  abasirikare b’inkotanyi.

Mu mafoto akurikira aragaragaza uko mu muhango wo kwibuka genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa  1994 wakozwe n’amadini n’amatorero yose ari mu murenge wa Kanombe wagenze .

 

Ibumuso pasiteri Lea ,Bishop Samedi, Rev ,Canon Antoine .

 

Aba ni abakuze bari bakurikiye ubuhamya .

 

 

Urwibutso rw’abazize Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994. (Abakristo ,aba pasiteli , abanyeshuri ).

Abafite imiryango yaguye muri EAR nabo bashyizeho indabo .

Abashumba b’amatorero atandukanye bashyira indabo k’urwibutso .

 

Rev .Canon Antoine Rutayisire aha ikaze abitabiriye kwibuka.

(Uwatanze ubuhamya ) Kajuka Patrick .

Ubuhamya bwa Patrick Kajuka  bwakoze ku imitima yabenshi.

Habayeho  gucana urumuri .

Urubyiruko rwasomye amazina y’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi .

Iyi ni Korali yari yaje kwifatanya n’abandi bateraniye mu rusengero kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Bahuguriwe ibijyanye n’ubuzima.

Abashinzwe porotokore (Protocole)

 

(Amafoto )dukesha umunyamakuru Ali Gilbert Dunia

 

You may also like

Leave a Comment