Home Amakuru y'ibanze (AMAFOTO) “GBU Gikondo Campus” Umugoroba wo kuramya Imana wa hembuye benshi.

(AMAFOTO) “GBU Gikondo Campus” Umugoroba wo kuramya Imana wa hembuye benshi.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Kuwa gatanu taliki 7/6/2019 , Guhera i saa satatu  zuzuye z’ijoro  muri  muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo  habaye umugoroba wo gushima Imana imirimo myiza ikorera abanyeshuri mu buzima bwabo bwa buri munsi . Uyu mugoroba  wateguwe na GBU Gikondo Compus , n’igitaramo cyatumiwemo amatsinda yose asengera muri Campus ya Gikondo, CEP, EPR, RASA,  n’andi matsinda amenyerewe mu bikorwa by’amasengesho muri kaminuza .

Iki gitaramo cyitabiriwe n’umuyobozi muri kaminuza y’u Rwanda Emmy Maniriho akaba ari umujyanama w’umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda  .

Mukiganiro Emmy Maniriho  yagiranye n’ikinyamakuru isezerano .com ,yadutangarije ko gusenga muri kaminuza y’u Rwanda bifite akamara kanini .

Mu magambo ye yagize ati:” kuba abakristo baba nyeshuri  basenga n’inyingi ya mwamba kugirango ubuzima bwabo buhinduke , kuko ibyo biga bashobora kubyumva ndetse bakaba abahanga cyane , ariko badafite Kristo nk’Umwami n’umukiza wabo ushobora gusanga nta bumuntu bagira .

Ni byiza ko abanyeshuri biga bakamenya ubwenge ariko cyane cyane bakamenya ubwenge bw’ Ubwami bwo mu Ijuru bakabasha guhindura abantu ,bakaba umunyu w’isi.

Uyu muyobozi Emmy Maniriho yageneye ubutumwa abanyeshuri bari gusoza umwaka muri Kaminuza y’U Rwanda  , yavuze ko Imana iri kumwe nabo , kandi yita kubibazo bya muntu kuko mu gihe Yesu Kristo yarari ku isi , nta gihe yirengagije ibibazo by’ababaye , yagiye ahumura abahumye , ahaza abari basonje ,n’ikigaragaza ko Yesu yita kubuzima bwa buri muntu wese .

Mu gihe abanyeshuri bitegura gusoza amasomo yabo bagiye mu biruhuko Imana izabana nabo kandi izabafasha , izabagurira imbago . Dr Byiringiro Sanuel niwe  wari umwigisha mu iteraniro ryo kuramya Imana .

Mu mafoto uko byari bimeze.

Umujyanama w’umuyobozi mu kuru wa Kaminuza y’ u Rwanda Emmy hamwe n’umuyobozi wa GBU Rebecca.

Umwigisha w’ijambo Dr Byiringiro Sanuel .

Muri bimwe bituma tuba icyitegererezo n’uko hari imbaraga z’umwuka wera zitubashisha kuba icyitegererezo mw’ izina rya Yesu, s’imyitwarire, s’ukwifata ahubwo byose  bishingira ku mbaraga duhabwa n’Umwuka Wera. Niyo mpamvu mvuga aya magambo ngo “Muzahabwa imbaraga Umwuka wera n’abamanukira”. Bishatse kuvuga ngo Yesu Kristo n’ubwo azaba Atari kumwe natwe ariko azaduha imbaraga aho Atari tuhamubere.

Kuba icyitegererezo ni ukuba umugabo nya mugabo aho uri, igihe abandi bavuga ko nta muntu utunzwe n’umwami ngabeho ariko wowe waba umugabo wo guhamya Yesu Kristo kubw’ubutware yadusigiye.

Kuba icyitegererezo no kuba umugabo nyamugabo n’uko ugomba kuba uri umukristo. Si idini ryawe rikugira kugirango ube icyitegererezo cyiza ahubwo n’ukumenya ko biri mu isezerano Yesu Kristo yadusigiye nitumukurikira.

Umuyobozi wa CEP

Umuyobozi wa Katolike

  

Rebecca yafashe Umwanya ashima Imana.

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment