Ku cyumweru taliki 26 Gicurasi 2019 saa 17h30 pm I Kanombe ku urusengero rwa Worship Center , Imitima ya benshi yishimiye igitaramo cyateguwe n’ umuramyi Butera Deborah . Iki gitaramo cyiswe “Aramfite Album Launch ” cyari icyo gushyira hanze umuzingo ( Album ) ye ya mbere
Cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye baririmba mu njyana zitandukanye , umuraperi The Pink , Karyango Bright , Samon Kabera, Grace de Jesus , Diane Kamugisha hamwe n’itsinda Holy Entrance, ibi byamamare mu muziki wo guhimbaza Imana hano mu Rwanda , babashije kuririmba kuko bari baratumiwe .
Muri iki gitaramo cyateguwe na Deborah hagaragayemo abahanzi batandukanye n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki wo kuramya Imana baje gushyigikira umuvandimwe wabo , Nelso Mucyo , Elie Max Kagoma ,Sam, Dj Spin , Producer Cammarade n’abandi.

Mu gutangira gutaramira  abitabiriye iki gitaramo cyabereye  I Kanombe kuri Worship Center , Holy Entrance ni yo yabimburiye abandi kuririrmba .

Holy entrance yashimishije benshi.

Hakurikiyeho umuraperi Karyango Bright yasusurukije imbaga yari iteraniye muri urwo rusengero  mu ndirimbo ze zatumye benshi bizihirwa bahaguruka barabyina, n’ubwo haciye akanya gato umuriro ukabura ariko ntibyabujije benshi gufatanya nawe .

Uyu muraperi n’ubundi yakiriwe nk’umwana mu rugo kuko n’umukristo muri urwo rusengero rwa Worship Center ,aho yafashe akanya gato ashimira abantu bitabiriye igitaramo cya Deborah Butera.

                                Umuraperi  Karyango Bright mu ndirimbo ya mbere .

Yafashe umwanzuro  atahana amashusho ya Karyango Bright.

Hakurikiyeho Grace de Jesus nawe abantu bishimiye cyane mu ndirimbo ze , doreko hari ahantu zigeza imitima ya benshi .

Grace de Jesus nawe yanyuze imitima ya benshi bitabiriye .

Kumwanya wa kane hakurikiyeho Diane Kamugisha , mu ndirimbo ye y’ikinyarwanda , byagaragaje ko abanyarwanda bakumbuye za ndirimbo zikoze mu muco wabo.

Diane Kamugisha , mu ndirimbo yahagurikije beshi babyina Kinyarwanda.

Mu kanya katarambiranye hakurikiyeho umugeni nyirizina wari utegerejwe cyane Butera Deborah, yakiranywe amashyi buri wese yishimiye kumureba . Habanje icyegeranyo kivuga ubuzima Deborah yanyuzemo , benshi batega amatwi , kuko buri wese yifuzaga kumenya uwo ariwe .

Butera Debora ageze kurubyiniro  byamurenze.

Amafota yafashwe ya Deborah .

N’ubwo adafite Smartphone yirwanyeho.

Hakurikiyeho Umwanya w’ijambo ry’Imana hamwe n’umukozi w’Imana Ap Pod , akaba n’umuyobozi mukuru w’Urusengero Worship Center .

Ap Poda , yafashe umwanya agurisha CD, yaguzwe amafranga 200000frw.

Ap Poda , Yashimye Imana cyane kubera ukuntu ya banye na Deborah  ndetse ikamushyigikira mu bikorwa yari yateguye . yacishijemo yibutsa abantu ko Debura Butera ko ari ingaragu kandi itagaragiwe . Ati :” birumvikana ko umuntu wese ufite gahunda yihutirwa kandi yizewe yamushaka atarafatwa .

Hakurikiyeho umuraperi kazi The Pink, wagaragaje ubuhanga bukomeye cyane mu kuririmba live  , bigaragara ko abantu bakunze cyane umuziki wa Hip hop Gospel , kuko bose bahagurutse buri wese akifuza kuririmbana nawe .

Umuraperi kazi The Pink .

Bahagurutse bafata umwanzuro wo kuririmbana na The Pink .

Simon Kabera ni we wakurikiyeho aririmba Ukwiye amashimwe , Munsi yaho, Mfashe inanga yanjye n’izindi .Ndetse yahamagaye abaririmbyi batandukanye bari bitabiriye bose bafatanya nawe kuririmba .

Umuhanzi Samon Kabera.

Debora abitabiriye igitaramo Ibyishimo byamurenze .

Uko The Pink yari ya mbaye hasi .

Yamwatuyeho byinshi

P Poda , Yasabiye umugisha Deborah .

Inkweto  Debora yaserukanye .

 

 

Amafoto  : Ali Gilbert Dunia

 

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment