Home Amakuru y'ibanze Amafoto: Umukinnyi wa Arsenal yakutse iryinyo bari gusezera David Luiz

Amafoto: Umukinnyi wa Arsenal yakutse iryinyo bari gusezera David Luiz

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Gabriel Magalhaes yakutse iryinyo ubwo abakinnyi ba Arsenal bishimiraga gusezera kuri mugenzi wabo David Luiz wakinaga umwaka we wanyuma muri Arsenal.

Uyu musore w’umunya Brazil yarari mukivunge cy’abakinnyi ba Arsenal bahoberanaga babyina basezera kuri David Luiz wari umaze imyaka 2 muri Arsenal ,nyuma yo kuva muri Chelsea muri 2019.

Nyuma y’umukino ikipe ya Arsenal yatsinze ikipe ya Brighton ibitego 2:0 ,abakinnyi bose bagiye hamwe maze bishimira ibihe bagiranye na David Luiz wari usezeye muri iyi kipe , ubwo bari bamaze kurekurana ,Gabriel Magalhaes yagaragaye yunamye hasi nkugize ikibazo mukanwa abandi bakinnyi bagenzi be basa nabamuseka ariko byo gutebya .

 

Yerekaga bagenzi be ko akutse iryinyo.

Ibi byakurikiwe nuko uyu musore yafashwe amashusho ariko gushaka iryinyo rye mukibuga hagati ndetse na bamwe mu batoza ba Arsenal barimo kumufasha kurishaka.

Ikipe ya Arsenal yashakaga itike yo gukina imikino yo ku mugabane w’uburayi ariko byarangiye itayibonye kuko yarangije kumwanya wa 8 muri premier league.

 

Ubwo yari ari mu kivunge ahoberana, yakutse iryinyo.

Bamwe mubagize Staff ya Arsenal bari kumufasha gushaka iryinyo.

Bari gusezera kuri David Luiz wari umaze imyaka ibiri muri iyi kipe.

Ari gushakira iryinyo hagati mu kibuga.

You may also like

Leave a Comment