Home Amakuru y'ibanze Amariba yazize abashumba babi – Umuhanzi Samuel Imanirafasha

Amariba yazize abashumba babi – Umuhanzi Samuel Imanirafasha

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Samuel Imanirafasha , umusore usengera mu itorero rya ADEPR Remera, akaba ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya Imana utaramara igihe kinini muri uyu muziki .

Yasohoye indirimbo ivuga kumyifatire imwe ni mwe bamwe mubakozi b’Imana bagira itari myiza , ko bakwiye kubihindura , abinyujije mu ndirimbo “indirimbo Amariba”.

Mu bihe byashize, Samuel  yagiye agaragara ko afite inyota yo kuvuga ubutumwa bwiza  anyuze mu ndirimbo , aza kubigeraho, doreko kugeza ubu amaze gusohora indirimbo 4 , eshatu (3) zikozwe muburyo bw’amajwi , Amariba akaba ariyo ikoze no muburyo bw’amashusho .

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru isezerano.com, uyu munsi taliki 24/5/2021 yadutangarije byinshi mu bigize iyo ndirimbo ye nshyashya Amariba , yagize ati” Amariba ni menshi kuko n’ubuzima ni amariba , n’akazi dukora ni amariba , kuko amariba n’ikintu ukora kugirango ubuzima bwawe bubeho. Ariko amariba mvuga ni umurimo w’Imana  aho tuvoma ubuzima bw’Umwuka .

Umuhanzi Samuel Imanirafasha

Yakomeje avuga ko iyo ndirimbo yaje amaze kubona ukuntu umurimo w’Imana muriyi minsi utonganiwe cyane . Kuko iyo wicaye ukareba mu isi yose , uko uyu murimo wakorwaga cyangwa uko twasengaga , cyane cyane abashinzwe kugaburira abantu aribo bashumba ntabwo ariko benshi bakiri .

Muri iyi ndirimbo Samuel yaririmbyemo amariba yazize abashumba babi, bituma tumubaza niba adafite ubwoba ko yaba agiye kugirana ibibazo nabo.  Ati “ ntabwo ari bose kuko hari abeza n’ababi , ariko ahantu hari abashumba babi intama ziguye umwuma .

Uziko uhagaze neza mu murimo uko yahamagawe akaba ariko ari uwo nta kibazo gihari . Ariko umushumba uziko mu mukumbi aragiye harimo umwuma akwiye kwisubiraho agahinduka kuko Imana yabahamagariye kwita k’umukumbi baragiye ntugire umwuma .

Mu magambo ye kandi yakomeje yemeza ko aje kuvuga ijambo ry’Imana ko atazanywe noguhangana , kuko ashaka kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo . Kandi ko afite byinshi ahishiye abagiye gutangira gukunda ibihangano bye , abasaba kumushyigikira mwandika ubutumwa kuri channel ya Youtube , kugirango amenye ibyo akwiye gushyiramo imbaraga.

KANDA HANO WUMVE  INDIRIMBO YE 

You may also like

Leave a Comment