Home Mu Mahanga Amasomo yatanzwe n’abakristo bakuze nyuma y’ibihe byabo by’isengesho

Amasomo yatanzwe n’abakristo bakuze nyuma y’ibihe byabo by’isengesho

by KATABARWA Gilbert
0 comment

“Ndagushima kandi ndacyakomeza kugushima cyane ku masengesho yawe no ku Mana ku bw’urukundo rudashira, nabonye ubudahemuka bwayo.”

Umwamikazi w’ubwongereza Elizabeth wa II, twizihiza isabukuru ye y’amavuko mu mpera z’iki cyumweru, yanditse ibi muri 2016 ariko bishobora kwitirirwa benshi mu bakristo bakuze, muri iki gihe bahamya agaciro k’amasengesho k’ubuzima bwabo bwose.

Alexandra Davis uyobora umuryango wa gikristo w’inshuti z’abasangirangendo, utanga amazu yo guturamo yigenga ku bantu bashaje mu bwongereza no muri Scottland, avuga ko Kugeza ubu, umwaka wa 2020 utameze nkuko bawutekerezaga, ati ndetse n’abaturage bacu bageze mu zabukuru, batunguwe n’ukuntu ubuzima bwahindutse mu mezi 3 gusa.

Akomeza agira ati nubwo dufite uburambe bw’imyaka myinshi muri ubu buzima, ariko ntitwakwibagirwa ko bwaciye mu bibi byinshi nk’icyorezo cy’ibicurane cya Espagne (ku bakera cyane), kwiheba, intambara, iterabwoba rya kirimbuzi, imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’ihungabana ry’ubukungu.

Amwe mu mahirwe yo gukorera cyangwa gukorana n’umuryango w’inshuti z’abasangirangendo, ni uko bituma numva inkuru zijyanye n’amasengesho yizewe y’abakurambere banjye.

Alexandra akomeza agira ati: Nzi neza ko, mu bihe bibi bya coronavirus, twabonye ukwizera no gutsimbarara ku masengesho ku bantu benshi baba mu muryango w’inshuti z’abasangirangendo.

Nubwo abasaza n’abakecuru bari mu bwigunge kandi batari kumwe n’imiryango yabo n’inshuti zabo, amasengesho menshi avugwa haba harimo ayo kubasabira.

Imiryango yo mu rugo, imiryango yabo yo mu matorero, abaturanyi babo ba kera, n’inshuti zabo zo mu myaka yashize zabagaragarije gushikama mu kwizera mu masengesho bagiye babakorera. Babibukije ko Imana ibona ishusho nini kuri bo.

Alexandra akomeza avuga ati niba twebwe tumaze imyaka 20, 30, 40, cyangwa 50 kuri iyi Si dushima Imana, abakoze ibirometero byinshi mu gihe cy’imyaka 80, 90, 100 bo bashobora gusubiza amaso inyuma bakavuga bati: yego, Imana yo kwizerwa niyo yabikoze.

Bazi neza ko Imana irusha ubushobozi intambara z’Isi zose, ibitwaro bya kirimbuzi, ndetse inazi imiyoborere yose y’abayobozi bari ku Isi. Bazi neza ko Imana ishobora guhagarika imiyaga ibinyejana byinshi bikurikirana.

Iyo Basubije amaso inyuma bakareba ubuzima bwabo bwose babayemo mu bihe byahise, harimo ibihe by’ibyishimo n’umubabaro, kubana n’abandi no kwigunga n’ibindi.

Iyo uvuganye na buri wese muri abo basaza, baba bafite inkuru zo kuvuga ku budahemuka bw’Imana Data, uburyo Imana itanga amahoro ikanabahumuriza.

Alexandra agira ati: muri iki gihe cy’ibigeragezo, inshuti zacu nkuru, abo dufitanye isano, basaza na bashiki bacu muri Kristo, batwibutsa ko, nubwo ibihe byacu byahindutse ndetse n’Isi idukikije ikumva ko ihinduranya umusenyi, Imana ni imwe uyu munsi, ejo hashize ndetse n’ibihe byose.

Bamwe mu batuye mu nzu zacu bakurikiye Uwiteka imyaka igera ku 100, bamwe muri bo babatijwe ari ingimbi mu myaka 80 ishize.

Basa nkaho bitabiriye umuhamagaro w’Imana ubuzima bwabo bwose. Bazi ko Imana basezeranye mu myaka yabo ya mbere ari imwe kugeza ubu.

Uko babyuka buri gitondo bavuga ko Imana ari Imana y’ibihe byose. Rimwe na rimwe, biroroshye kugirira impuhwe abantu bakuze, ababuze zimwe mu ngingo z’umubiri cyangwa ubwenge kandi bigaragara ko bamara iminsi basinziriye.

Aba ni abantu bavuze amasengesho menshi yo gusengera Isi, aya akaba ari amasengesho yabahaye imbaraga muri ibi bihe bigoye.

Iyi nkuru dukesha “Christian today” ikomeza ivuga iti: nkuko twizihiza isabukuru y’imyaka 94 y’umwamikazi Elizabeth II, dukeka ko ari we muntu mukuru (ufite imyaka myinshi y’amavuko) mu byamamare biri kw’Isi, rwose turashimira ubudahemuka n’amasengesho adasubirwaho y’abantu bakuze.

Alexandra akomeza avuga ko muri iki cyumweru Umuryango w’inshuti z’abasangirangendo, wasabye abantu gusengera hamwe n’abantu bakuze mu gace kacu. Bakabasengera ku mibereho yabo, ingaruka zo guta umutwe ndetse n’ibindi bibazo.

Alexandra asoza agira ati mu gihe turebye ku bakurambere bacu kandi tukibonera ubudahemuka bwabo mu masengesho, reka dukurikize ubuyobozi bwabo kandi dukomeze dushikame mu kwizera kuko nibyo byabafasha muri uru rugendo rugana kuri Nyagasani.

 

You may also like

Leave a Comment