Home Amateka Amateka: Sobanukirwa n’impamvu Abakirisitu bizihiza uwa Kane mutagatifu

Amateka: Sobanukirwa n’impamvu Abakirisitu bizihiza uwa Kane mutagatifu

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Mu Rwanda ndetse no ku isi hose dukunze kuvuga ko iminsi yose ari imwe, ndetse ko isa. Abagerageje bavuga ko umunsi wo ku cyumweru ariwo munsi udafatwa kimwe nk’iyindi minsi, ariko ibyo siko bimeze ku bakirisitu gatorika, kuko bagira icyumweru gitagatifu(benshi bita icya Yuda), ariko bikaba akarusho ku minsi itatu bakunze kwita Tridum Pascal mu ndimi z’Amahanga.

Duhere k’umunsi wa Kane mutagatifu, umwe mu minsi yizihizwa n’abakirisitu gatorika kandi kuribo ukaba utandukanye n’iyindi. Ni umunsi w’amateka mu buzima bwabo, kuko nyuma y’izuka rya Yezu, aribwo watangiye kwizihizwa n’abayoboke be.

Uyu munsi ni umunsi wizihizwaho iremwa ry’ukarisitiya, ndetse n’iryubusaseridoti. Benshi bakunze kuwuti umunsi wo kuzwa ibirenge, kuko bivugwa ko aribwo Yezu yogeje ibirenge by’intumwa ze, nubwo Petero yari yarabanje guhakana, ariko Shebuja(Yezu), amubwira ko naramuka atemeye ko amwoza ibirenge atazagira umurage nawe.

Yezu yoza ibirenge by’intumwa ze.

 

Icyo gihe Petero yumvise ayo magambo, ahita abwira Yezu ati” noneho Nyagasani, si ibirenge gusa, dore n’umutwe ndetse n’amaboko”. Yezu nawe yamusubije agira ati” Petero we, uwogeje ibirenge aba yiyuhagiye umubiri wose.”

Yezu yakoze ibi byose, amaze kumenya ko umutima wa Yuda, imwe mu ntumwa ze benshi bakunze kwita ko yari ashinzwe icungamutungo, watashywe na Sekibi, ko kandi igihe cye cyo kuva kuri iyi si ngo asange se cyari cyegereje, niko gusangira nabo, ndetse ababwira ko agiye kugabizwa amaboko y’ababi kandi ko ubikora ari rwagati muri bo.

Kuri uyu munsi hibukwa Yezu asangira n’abigishwa be bwanyuma.

Nkuko biri mu magambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 4, 16-21). Isomwa mu misa yiswe iy’amavuta aho Abasaseridoti basubira mu masezerano yabo, ndetse bakanasangira ku meza amwe nkuko Yezu yabigenjereje abigishwa be. Muri yo hari ahagira hati” Roho wa Nyagasani arantwikiriye kuko yantoye akansiga Amavuta, ngo ngeze inkuru nziza ku bakene, Imbohe ko zibohowe, mbwire Abapfukiranwaga ko basubiranye ubwigenge.”

Ni umunsi kandi usomwamo indi vanjiri yo mu misa ya ni mugoroba ari na cyo gihe bivugwa ko Yezu yasangiye n’intumwa se bwa nyuma, hakifashihwa amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Yohani Intumwa(Yh 13, 115).*

“Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari m unsi, abakunda byimazeyo. Nuko nimugoroba igihe bafunguraga, Sekibi akaba yashyize mu mutima wa Yuda mwene Simoni Isikariyoti igitekerezo cyo kumugambanira, Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana kandi akaba ari Yo asanga, ni ko guhaguruka ava ku meza. Yikuramo umwitero we, afata igitambaro aragikindikiza. Nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be, akajya abihanaguza igitambaro yari akindikije.

Aza kugera imbere ya Simoni Petero, maze Petero aramubwira ati «Nyagasani, abe ari wowe unyoza ibirenge?» Yezu aramusubiza ati «Ibyo nkora ubu ntiwabimenya, ariko uzabimenya hanyuma.» Petero aramubwira ati «Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.» Yezu aramusubiza ati «Ndamutse ntakogeje, ntuzagira umugabane hamwe nanjye.» Petero aramusubiza ati «Nyagasani, noneho si ibirenge gusa, dore n’amaboko ndetse n’umutwe!» Yezu aramusubiza ati «Uwiyuhagiye nta kindi aba ashigaje kitari ukoga ibirenge, kuko aba yisukuye wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.» Yari azi neza uri bumugambanire, bituma avuga ati «Mwese ntimusukuye.»

Amaze kuboza ibirenge no gusubizamo umwitero we, asubira ku meza arababwira ati «Aho mwumvise ibyo maze kubagirira? Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza kuko ndi we. Ubwo rero mbogeje ibirenge kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge bwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.”

Ibi ni ibyakorwaga muri icyo gihe, ariko nubu bikaba bigikorwa hakurikijwe urugero Yezu yasigiye intumwa ze, kuko mu misaya nimugoroba buri gihe haba hari Abantu bozwa ibirenge mu kiriziya ndetse nouyandi madini yemera uyu munsi nko mu bahamya ba Yehova ndetse n’ahandi.

Uyu mugoroba kandi mu mateka bivugwa ko aribwo Yuda Iskariyoti yagiye kugambanira Yezu, akamugurisha ibiceri 30. Aha niho haturutse imvugo ivuga ko Amafranga yaguze umwana w’Imana. Ibi kandi benshi bavuga ko Yuda yabikoze ashaka kurya amafranga y’abahigaga Yezu, kuko yari yizeye muri we ko ari bubace mu myanya y’intoki akikomereza nkuko yari asanzwe abigenza iyo bashakaga kuza kumufata.

You may also like

Leave a Comment