Home Amakuru y'ibanze Amateraniro: Abanyamadini bavuga ko batakaje Abakirisitu benshi

Amateraniro: Abanyamadini bavuga ko batakaje Abakirisitu benshi

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Abanyamadini n’Amatorero yo mu Rwanda bavuga ko batakaje Abakirisitu benshi kubera icyorezo cya Corona virus, gusa Abakirisitu bavuga ko kureka gusenga babitewe no kurambirwa kuba insengero zari zifunze.

Umwaka urenga urashize icyorezo cya  Covid-19 kigeze mu Rwanda ndetse kigahungabanya byinshi mu mibereho y’Abaturage. Muri byo harimo n’Amadini kuko avuga ko yabuze abayoboke kuko bigaragara ko abenshi baguye bakava mu kwemera kwabo.

Nyuma yo gufunga amadini n’amatorero byagaragaye ko hari abakirisitu bacitse intege, bitewe nuko Ibi byo kumara igihe kinini batagera munsengero batari babimenyereye, ndetse ko bageze aho bakiheba bibwira ko  batazongera gusubira munsengero,

Aba bakirisitu bavugako kubura ako bajya munsengero byatumye basubira inyuma bajya muntege nke kubera ko ntaho bari bagihurira n’abigisha b’ijambo ry’Imana , ibihumuriza bibakomeza, n’impuguro ndetse ko mbere iyo wakoraga  icyaha wabonaga uko wihana bigatuma uhorana Imbaraga zo kurwanya ibyaha ndetse bavugako kuva mubihe bibi barimo by’ibyaha bizabagora.

Kuri uyu wa 23 Mata 2021 abakirisitu bo mumadini atandukanye   baganiriye n’ikinyamakuru  Isezerano.com bavuga ko ibi bihe byo gufungwa kw’insengero na za Kiliziya byabagizeho ingaruka zikomeye.

Uwineza Divine ni uwo mu itorero rya ADEPR avuga ko yageze igihe akibwira ko insengero zitazongera gufungurwa, ndetse kubera kubura uko ahura n’abandi ngo bahumurizanye akabayaracitse intege ibyaha bikamuganza.

Ati” Narindi umukirisitu mu itorero rya ADEPR ariko ubu nacitse intege pe! ubundi mbere twajyaga duhura, umuntu yaba yakoze ibyaha agahita abona aho yihanira ndetse akabona n’abamufasha kumenya uburyo yarwanya icyaha,ariko kubera ko  umuntu yakoraga icyaha ntabone n’aho yihanira byatumye njye kuruhande rwanjye njya muntege nke cyane, Kandi iyo uguye mu byaha byinshi  birageraho bikakuganza ugakora ibyo ushaka byose n’ubundi uba wumva ntacyo uraramira.ubu nsigaye nishyiriraho imisatsi n’iyo mbonye inzoga ndinywera, kuva bafungura insengero ubu byananiye gusubirayo kubera isoni.”

Kambanda Alphonse Ni uwo mu idini rya kiliziya Gatorika, we avugako yananiwe kwihanganira igihe guma murugo yamaze insengero zifunze ahitamo guca munzira za bugufi azana umugore muburyo butemewe.

Ati” Ubu njye sinkitwa umukirisitu wa  Kiliziya  kubera ko igihe cya guma murugo byananiye kwihanganira kubaho njyenyine mpita nzana umugore  munzira zitemewe na Kiliziya Kandi sinarindi bushobore gutegereza ko Kiliziya zifungurwa ngo mbone gusezerana, ariko kubera ubu zafunguwe mfite gahunda yo kujyakwigira ubugarukiramana, nkongera nkaba umukirisitu.”

Abakirisitu benshi ntibakijya gusenga.

Nkuko aba bakirisitu bavuga ko bahuye n’imbogamizi yo kuba insengero zarafunzwe abayobozi b’amatorero nabo bavugako batakaje abayoboke benshi muri kiriya gihe ariko bavuga ko bafite intego yo gukomeza umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza kugira ngo bagarure izo ntama zabo zazimiye

Pastor Kagabika Mathieu ni umushumba w’itorero rya ADEPR  paruwase  Gasave mukiganiro yagiranye n’Isezerano,

Yagize Ati”Igihe insengero zamaze zifunze twatakaje abakirisitu benshi bitewe nuko hari ababa bari basanzwe bafite intege nke bahura n’ikigeragezo ntibashobore kukihanganira bagahita babivamo, ibi birababaje, nko mu itorero ryacu  hari benshi bavuye mubyizerwa  bagiye mungeso mbi banywa inzoga bashyiraho imisatsi Kandi twe itorero ryacu ntiribyemera, abandi barishyingira  n’ibindi byaha byinshi bigaragara bagiye bakora, ndetse n’aho insengero zimwe na zimwe zifunguwe hari abataragarutse.Ubu dufite gahunda yo kujya  gusura  abo baguye tukababwiriza bakagaruka mumurimo.”

Kagabika Matheu, Pasitori wa ADEPR GasaveJ

Nyuma yuko leta y’U Rwanda yafashe gahunda yo koroshya ingamba zo kwirinda Covid-19, ibikorwa bimwe na bimwe byarafunguwe ndetse n’insengero zimwe na zimwe zujuje ibisabwa zarafunguwe.kugeza ubu insengero Kiliziya n’Imisigiti  byemerewe kwakira abantu bangana na 30% by’ubushobozi bw’urwo rusengero rwari rusanzwe rwakira.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura iki cyorezo cya Corona virusi ni 24,262  abakize ni 22,649 hamaze gufatwa ibipimo 1,273,629 abo kimaze guhitana ni 328 naho abakingiwe ni 349,702.

 

You may also like

Leave a Comment