Home Amakuru y'ibanze Amatorero (insengero) agomba kubaha ubuyobozi bwa leta- Umuvugabutumwa Franklin Graham

Amatorero (insengero) agomba kubaha ubuyobozi bwa leta- Umuvugabutumwa Franklin Graham

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Graham yabwiye amatorero ko atagakwiye guhatirizwa gufunga insengero zabo kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Mu bice byinshi bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika abantu bari mu ngo zabo kuko ariko babitegetswe n’ubuyobozi bwabo, gusa abayobozi b’amatorero amwe n’amwe bakomeje kubirengaho kuko bari kujya gusengera hamwe.

Umuvugabutumwa Graham avuga ko abapasitoro bagomba kubaha ibyo ubuyobozi bubasaba. Graham avuga ko insengero zicyiyumvamo ko zigomba gukomeza kuba insengero, yongeraho ko kuba inyubako zifunzwe ntaho bihuriye no gufungwa ku itorero.

Graham ati tugomba kubaha abayobozi kuko nibyo bibiliya itwigisha. Graham akomeza agira ati insengero ntizafunzwe rwose. Ati ubu ndakeka ko aribwo abantu benshi bari gukurikirana ijambo ry’Imana kurusha uko babikoraga mbere bahuriye mu nsengero.

Graham avuga ko iki cyorezo cya Coronavirus cyandura cyane, ko tudafashe ingamba zo kugihasha cyagira ingaruka nyinshi mu buzima bwacu, kandi kigatuma hahoraho impfu zidashira.

Graham akangurira abapasitoro bo mu gihugu bose kubaha ibyo ubuyobozi bubabwira, kuko aribyo Imana ibasaba nk’itorero.

Akomeza avuga ko abakristo bakwiye gukomeza gukora umurimo w’Imana ariko banarushaho gufata ingamba zo kwirinda gufata no gukwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus, bibuka gusiga intera nini hagati y’umuntu n’undi.

Ifungwa ry’insengero muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ryararwanyijwe mu cyumweru cya Pasika.

Mu cyumweru cya Pasika cyane ko abanyamerika benshi bayizihiza, byatumye uwitwa AG Barr akurikirana niba gahunda za Guverinoma ziri gukurikizwa mu nsengero.

Muri Leta ya California abapasitoro bamwe bajyanywe mu nkiko, kubera kurenga ku mategeko bagakora amateraniro.

Dhillon Law Group iyobowe n’ishyaka ry’Abarepubulike (Republican Party) yagejeje mu rukiko rwa California abapasitoro 3 n’umuyoboke umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha amateraniro.

Gusa nubwo bajyanywe mu nkiko, Guverineri wa Leta ya California, Gavin Newsom niwe wari watanze uburenganzira bwo kujya gusenga. Aho yagize ati “abakristo mujye mu nsengero mupfa kubahiriza gusiga intera hagati yanyu.”

Guverineri Gavin Newsom yavuze ngo “uko usenga wibuke gusiga intambwe 6 hagati yawe na mugenzi wawe”. Ubundi mukore ukwemera kwanyu, ariko mubikore mwirinda, murinda n’ubuzima bwa bagenzi banyu.

 

 

You may also like

Leave a Comment