Home Mu Mahanga Amatorero yo mu Burundi mu guteza imbere ukudahezwa kw’ababana n’ubumuga

Amatorero yo mu Burundi mu guteza imbere ukudahezwa kw’ababana n’ubumuga

by Divine Mbabazi
1 comment

Nk’uko urubuga christiantelegraph.com rwabitangaje, Itorero rya Anglican ry’i Burundi ku bufatanye n’itorero Friends Church ndetse n’inama y’isi y’amatorero (World Council of Churches), Ecumenical Disability Advocates n’umuryango w’ivugabutumwa Finnish Evangelical Lutheran Mission Network batangiye urugendo rw’imyaka 3 rwo kuzamura imibereho y’ababana n’ubumuga muri ikigihugu.

Uru rugendo rwatangijwe n’imurika ry’umushinga wiswe“Inclusion of Persons with Disabilities in Church Development Program in Burundi” bisobanura Kudaheza Abantu Babana n’Ubumuga mu Burundi. Uyu mushinga ugamije kuzamura imibereho y’ababana n’ubumuga ndetse watangijwe ku mugaragaro ku wa 27 Gashyantare i Bujumbura.

Uhagarariye itorero Friends Church mu mategeko, Rev. Aloys Ningabira yagize icyo avuga kuri uyu mushinga ati, “Reka dukore icyo Imana yaduhamagariye gukora ari cyo gushyira hamwe n’abantu babana n’ubumuga. Reka duhere ku kintu icyo aricyo cyose dufite mu biganza byacu kugirango uyu mushinga tuwugire impamo.”

Mbere yo kumurika uyu mushinga, abakuru b’aya matorero ndetse n’abakozi bashinzwe iterambere bahagarariye aya matorero yombi bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri ku bumuga mu rwego rwo kubategurira gushyira uyu mushinga mu bikorwa.

Aya mahugurwa yari akubiyemo gusobanurirwa amategeko arebana n’ubumuga muri ikigihugu, Ibyo Umuryango w’Abibumbye wanditse ku burenganzira bw’ababana n’ubumuga, intumbero z’iterambere rirambye ndetse n’amabwiriza agenga kudaheza aba bana n’ubumuga y’Inama y’Isi y’Amatorero. Izi nyandiko zitezweho kuyobora ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga.

 

You may also like

1 comment

oprolevorter June 15, 2019 - 12:27 pm

Very nice post. I just stumbled upon your blog and wished to say that I’ve truly enjoyed browsing your weblog posts. After all I will be subscribing to your rss feed and I am hoping you write once more soon!

Reply

Leave a Comment