Home Mu Mahanga Amatorero yo mu Bushinwa yemerewe gufungura ari uko abanje kwerekana ko yemera amahame ya gikomunisiti (Communist Party)

Amatorero yo mu Bushinwa yemerewe gufungura ari uko abanje kwerekana ko yemera amahame ya gikomunisiti (Communist Party)

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Nubwo COVID-19 itarashyira mu Bushinwa, amatorero n’amadini yaho yatangiye kwitegura gufungura.

Ariko bigaragara ko amatorero amwe atemerewe guterana, kugeza igihe abaterana bazemerera kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, kandi ibendera ry’igihugu rikazamurwa hagendewe ku mabwiriza y’ishyaka rya gikomunisiti ry’Abashinwa.

Ku ya 14 Kamena 2020, Kiliziya Gatolika ya Lishiting mu karere ka Shunhe ka Kaifeng yongeye gufungura bwa mbere nyuma y’amezi 5 yarashize.

Misa yabaye yitabiriwe n’abayobozi, mu rwego rwo kugenzura ko amabwiriza ashirwa mu bikorwa.

Padiri yagize ati: “Uyu munsi tuzamuye ibendera ry’igihugu hano nyuma y’icyorezo, twiboneye imbuto z’abantu bose bakorera hamwe bayobowe na Xi Jinping uyobora guverinoma n’Ishyaka rya gikomunisiti.”

Kuri uwo munsi kandi, mu karere ka Shunhe, Itorero rya Gikristo rya Gangxi ryongeye gufungura.

Nk’uko umwe mu bagize iryo torero abitangaza, abayobozi b’Itorero basabwe kandi gushimira abayobozi b’Abashinwa bagize uruhare mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Abasengera mu madini n’amatorero atandukanye bongeye gufungura nyuma y’amezi 5, ariko aho kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, guverinoma yabasabye kuzamura ibendera ry’igihugu no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, ishima intsinzi ya Xi Jinping yatsinze mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Iyi nkuru dukesha “Christian headlines” ivuga ko abanyamadini bavuga ko ibyo binyuranye cyane n’imyizerere yabo.

Amatorero kugira ngo yongere gufungura mu bushinwa asabwa kwemera gukunda igihugu no kubwira abayoboke babo, inkuru zivuga ku rugamba Ubushinwa rwarwanye rwo guhasha icyorezo cya COVID-19.

Umupasitori wo mu Itorero rya Quannan, itorero rinini rya gikirisitu riherereye mu mujyi wa Quanzhou mu ntara y’amajyepfo y’iburasirazuba bwa Fujian, yavuze ko yabwiwe n’abayobozi gushimira Xi Jinping kuba yararwanyije COVID-19 bishoboka, ndetse pasitoro yasabwe kugira icyo avuga ku buryo Amerika yitwaye ku kibazo cy’icyorezo cya coronavirus.

Pasiteri yakomeje avuga ko yasabwe nanone gushimangira uburyo gahunda y’Abasosiyalisiti iri hejuru y’izindi zose, ndetse akanongera urukundo kuri gahunda za gisosiyalisiti n’ishyaka rya gikomunisite.

Nk’uko umwe mu bayoboke b’iryo torero abivuga, Ishami rishinzwe umurimo uhuriweho n’ibiro bishinzwe amadini, kuri ubu risaba amadini gukora imihango yo kuzamura ibendera no guteza imbere gukunda igihugu.

Iryo shami ryongeyeho ko, guhera ubu amatorero yose agomba kubikora, cyangwa agafungwa, ndetse abayobozi bayo bakirukanwa.

You may also like

Leave a Comment