Home Mu Mahanga America: Urukiko rukuru rwanze kwita ku bujurire bw’uwahoze atoza ikipe y’umupira akirukanwa azira gusenga nyuma y’imikino

America: Urukiko rukuru rwanze kwita ku bujurire bw’uwahoze atoza ikipe y’umupira akirukanwa azira gusenga nyuma y’imikino

by Divine Mbabazi
0 comment

Urukiko rukuru rwa Leta Zunze ubumwe za America rwanze ubujurire bw’uwahoze ari umutoza w’umupira w’amaguru kuri rimwe mu mashuri agize Washington wirukanywe ku kazi ahorwa gusenga nyuma y’imikino.

Urubuga Christian Post ruvuga ko John Kennedy yabaye umutoza w’ikipe y’ishuri Bremerton High School kugeza mu mwaka wa 2015 ubwo yirukanywe azira gusenga buri gihe uko ikipe ye yarangizaga umukino.

Muri Nzeri 2015, Kennedy yihanangirijwe n’ukuriye akarere, Aaron Leavell, amubwira ko yishe itegeko kuko yasengaga mu ruhame. Nyuma y’ukwezi kumwe, Kennedy yahise yirukanwa ariko nyuma y’aho atanga ikirego mu rwego rushinzwe akazi.

Inyandiko yasohowe n’urukiko rukuru itanga impamvu ebyiri zatumye Kennedy yirukanwa.

Ku wa 23 Ukwakira 2015, Ukuriye urukiko rukuru yanditse asobanura impamvu imyitwarire ya Kennedy idakwiye.

Impamvu ya mbere ni uko mu gusenga nyuma y’imikino, Kennedy yabaga yishe inshingano ye yo kugenzura ibyo ikipe ye yabaga iri gukora muri icyo gihe, impamvu ya kabiri yatanzwe ni uko gusenga kwa Kennedy mu ruhame byatuma ubireba atekereza ko akarere gashyize imbere idini cyangwa iyobokamana kandi nta na kimwe muri ibyo gashingiyeho.

N’ubwo Kennedy yagiye agerageza kenshi gutanga ikirego cye, nta na rimwe urukiko rwigeze rugiha agaciro kuko n’ubundi hari itegeko rivuga ko abarimu cyangwa abatoza b’imikino mu mashuri bashobora kwirukanwa igihe cyose bagaragaje imyitwarire itishimiwe n’ ikigo bakorera.

Ku ruhande rwe, Kennedy yavuze ko atarekeye kurwanira uburenganzira bwe haba ubwo kuvuga ndetse n’ubw’imyemerere.

Umunyamategeko wa Kennedy na we yatangaje ko biteguye gusubira mu rukiko kugeza ubwo urukiko rwemera ko buri muturage wese afite uburenganzira bwo gukora ibijyanye n’imyemerere harimo no gusenga mu ruhame.

You may also like

Leave a Comment