Home Mu Mahanga Amerika :Aremeza ko Abayuda bakwiriye gupfa kubera ko bishe Yesu-John Earnest

Amerika :Aremeza ko Abayuda bakwiriye gupfa kubera ko bishe Yesu-John Earnest

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

John Earnest w’imyaka 19 warashe mu isinagogi iri hafi ya San Diego muri kaliforuniya,arashinjwa kwandika manifesite isobanura imyemerere ye ya gikiristo kubirebana n’agakiza n’ibimitekerereze ye ku bayuda.

Ikinyamakuru cya Evangeliques cyavuze ko muri iyi nyandiko yanditse avuga ko Abayuda bakwiye gupfa kubera ko bishe Yesu.Muri ubu bwicanyi umugore w’imyaka 60 witwa Lori Kaye yiciwe muri icyo gitero cyabereye mu isinagogi ya Chabad ,maze abandi batatu barakomereka.

Mika Edmond,Pasiteri w’itorero ry’Abapresipiteriyene rya Escondido yamaganye icyo gitero  anavuga ko bari bafite inshingano nk’itorero kuri uriya musore ukomoka muri iryo torero ry’abapresipiteriyene ba Orthodoxe.

Ati : “Ntitwavuga ko tutari dufite inshingano kuri we.Yaradusebeje, cyane cyane ku itorero ryacu”.

Ubumwe bw’amatorero nabwo bwashyize itangazo ahagaragara buvuga ko urwango ruturuka ku ivangura ry’amoko  ari rwo rwatumye uyu mwicanyi arasa abantu.

Bagira bati :”urwango ruturuka kw’ivangura ry’amoko nirwo rwatumye umwicanyi arasa kandi ibyo ntibifite umwanya mu mahame yacu”.

Ikinyamakuru cya Christian Post cyo cyavuze ko ababyeyi ba John Earnest batangaje bafite isoni nyinyi ko ibi bigiye mu mateka y’ibibi byagiye birwanya abayuda kuva mu binyejana bya kera.

Ibitero bigabwa ku nsengero bikomeje kugenda byiyongera mu ri iki gihugu aho insengero zitandukanye zagiye zitwikwa n’abagizi ba nabi bigakekwa ko byaba bituruka ku ivangura ry’amoko.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

You may also like

1 comment

oprolevorter June 14, 2019 - 11:50 pm

Hello would you mind sharing which blog platform you’re working with? I’m going to start my own blog soon but I’m having a hard time deciding between BlogEngine/Wordpress/B2evolution and Drupal. The reason I ask is because your layout seems different then most blogs and I’m looking for something completely unique. P.S Apologies for getting off-topic but I had to ask!

Reply

Leave a Comment