Home Amakuru y'ibanze Amerika :Papa Arasaba Abepiskopi Katolika bo muri Amerika kugira ubumwe ( Soma birambuye iyi nkuru).

Amerika :Papa Arasaba Abepiskopi Katolika bo muri Amerika kugira ubumwe ( Soma birambuye iyi nkuru).

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umushumba  wa Kiriziya  Gatulika Papa Francisiko yasabye abepiskopi Katolika bo muri Reta zunze ubumwe z’Amerika kugira ubumwe  nimba bashaka ko Kiliziya  igarukana kwizerwa, ibi bije nyuma  y’uruhererekane rw’ibyaha bifite aho bihuriye ni gitsina cyayihungabanije.

Yabigaragaje  mu rwandiko yasohoye kw’italiki ya 1 y’ukwezi kwa mbere, ishirwa ahabona ejo ku wa kane.

Ibi abivuze mu gihe hasigaye ibyumweru bikeya  ngo habe inama ihuza abepiskopi katolika bo kw’isi yose izabera i Vatican.

Abahohotewe n’ibyo byaha barashima iyo nama yatumweho na Papa, bizeye ko izavamwo ingingo zizatuma abayobozi ba Kiliziya batazongera  kwitwara nabi igihe ibyaha nk’ibyo byongeye kugaragara.

Ibyaha bifitanye isano ni gitsina byaravuzwe cyane muri Kiliziya Katolika muri Amerika mu mwaka ushize.

You may also like

Leave a Comment