Home Inyigisho Amwe mu magambo akomeye yahindura ubuzima bwawe yavuzwe n’icyamamare Pasteri Martin Luther King(soma birambuye)

Amwe mu magambo akomeye yahindura ubuzima bwawe yavuzwe n’icyamamare Pasteri Martin Luther King(soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

Martin Luther King Jr. yavukiye ahitwa Atlanta, Georgia kuwa 15 Mutarama 1929. Yamenyekanye cyane nk’umwirabura washize amanga akavugira abirabura bagenzi be babaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe hari irondaruhu rikomeye ndetse bikanamuviramo kwicwa arashwe mu mwaka wa 1968.

Nubwo King atakiriho, ibikorwa bye byagiriye akamaro gakomeye abirabura muri rusange ndetse n’amwe mu magambo yagiye avuga n’imbwirwaruhame yagiye atanga birakibukwa uyu munsi.

Hari amwe mu magambo akomeye dusanga ku rubuga rwa Usatoday Martin Luther King yavuze akaba acyibukwa n’uyu munsi.

“Urukundo niyo mbaraga yonyine ibasha guhindura umwanzi akaba inshuti.” Martin Luther King Jr.

“Umuntu udafite imbaraga zo kubabarira ntafite imbaraga zo gukunda.Hari ikintu cyiza gishobora kugaragara mu bibi byacu ndetse hari n’ikibi cyagaragara mu byiza byacu.Iyo tumenye ibi, ntidupfa kwanga abanzi bacu.”

“Nizera ko ukuri kutitwaje intwaro n’urukundo rudafite icyo rushingiyeho bizagira ijambo rya nyuma mu biriho. Niyo mpamvu icyiza, nubwo cyatsindwa by’igihe gito, kirusha imbaraga ikibi cyatsinze.”

“Umuntu ntaba yagatangira kubaho kugeza ubwo arenze akazitiro k’ibyifuzo bye kugiti cye ahubwo akagera kubifitiye akamaro ikiremwa muntu cyose.”

“Ikibazo cya mbere wa mutambyi n’umulewi bibajije ni ‘Ese birangendekera gute nimpagarara ngafasha uyu muntu?’ Ariko … wa musamariya mwiza yacuritse ikibazo: ‘Ese nintahagarara ngo mfashe uyu mugabo, biraza kumugendekera bite?’

“Niyemeje kuguma mu rukundo.Urukundo ni umutwaro uremereye cyane bitakwihanganirwa.”

“Umuntu agomba kuzanira amakimbirane yose aba mu bantu inzira,yanga kwihorera, urugomo, no gusubira inyuma.Urufatiro rw’iyo nzira ni urukundo.”

“Kuvuga ko tutazashoza intambara ntibihagije. Ni ngombwa ko dukunda amahoro ndetse tukanayatangira ibitambo.”

“Nubwo bishoboka ko twese twaje mu mato atandukanye, ubuturi mu bwato bumwe.”

“Siyansi iha umuntu ubumenyi, aribwo mbaraga, ariko iyobokamana riha umuntu ubwenge, aribwo buyobozi.Siyansi ireba ibirebanye n’ibintu bifatika; iyobokamana rireba indangagaciro.Ibyo ariko uko ar ibibiri si abanzi.”

“Tugomba gukoresha igihe turema ibintu bishya kuko tuzi neza ko igihe gihora cyiteguye gukora igikwiye.”

“Imitungo yagenewe gukorera ubuzima, kandi uko twayubaha kose tukayihundagazaho icyubahiro, nta buzima ifite.Imitungo ni kimwe mu bigize isi umuntu agendaho. Si umuntu.” –

“Ni inshuro nke cyane tubona abantu bifuza gutekerereza ku bintu babivuye imuzi.Hafi y’isi yose yifuza ibisubizo byihuse n’ibibazo byoroshye.Nta kintu kibabaza abantu bamwe na bamwe cyane nko kuba bagomba gutekereza.”

“Niba ntashobora gukora ibintu bihambaye, nshoboye gukora utuntu duto mu buryo buhambaye.”

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment