Home Amakuru y'ibanze Amwe mu magambo “Billy Graham” yagiye avuga ashobora guhindura ubuzima bwawe

Amwe mu magambo “Billy Graham” yagiye avuga ashobora guhindura ubuzima bwawe

by Ali Gilbert Dunia

Benshi mwagiye mukunda umuvugabutumwa ,Billy Graham , kubera inyigisho ze ndetse nibitabo bitandukanye yagiye yandika .

Uyu munsi twifuje kubagezaho amateka ye . Billy Graham yari  umubwirizabutumwa bwiza w’Umunyamerika wavukiye ahitwa i Charlotte, Carolina y’amajyaruguru ku itariki 7 Ugushyingo, 1918.

Billy Graham yari  imfura mu bana bane babyawe na William na Morrow Graham. Mu gihe yari umwana nta wiyumvishaga ko azabwiriza abantu barenga milliyoni 215 mu bihugu 185 ku isi yose hatabariwemo abo yabwirije binyuze mu ma radiyo na televiziyo.

Ku myaka  16 gusa, Billy Graham  ni bwo yatangiye kwitabira inama z’ububyutse zayoborwaga na Mordecai Ham.

Arangije amashuri  yisumbuye, Graham yabanje kujya mu ishuri rya Gikristu, Bob Jones ariko nyuma y’igihe gito ahita ahindura ishuri ajya mu ishuri  rya Bibiliya ahitwa Florida, ari naho yimikiwe mu 1939.

Arangije mu ishuri rya Florida, Graham  yakomereje muri Kaminuza ya Wheaton ari na ho yahuriye n’uwo baje kurushinga, Ruth McCue Bell.

Graham yabaye umushumba w’Itorero rya mbere ry’aba Baptiste igihe gito maze ahita ajya mu  muryango Youth for Christ, umuryango w’ababwirizabutumwa b’abamisiyoneri bigishaga abakiri bato  ubutumwa bwiza .

Mu 1948, yavuye muri uyu muryango kugira ngo abone uko yamara igihe kinini abwiriza ubutumwa bwiza. Mu rwego rwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza, Billy Graham n’abo bafatanyaga  bashinze umuryango Billy Graham Evangelistic Association (BGEA) ndetse  Graham atangira kunyuza zimwe mu nyigisho ze ku ma radiyo na televiziyo.

Uko yagendaga aterimbere, BGEA yagiye ifungura amashami mu bindi bihugu ndetse inatangira gukora ama cassettes, kwandika ibitabo, n’ ama filimi. BGEA kandi yagiye yitabira ubutumire butandukanye bagiye bahabwa aho batangaga inyigisho ahantu henshi hatandukanye ndetse benshi bagenda bakira agakiza.

Billy Graham yanditse ibitabo byinshi cyane aho twavugamo nka Angels: God’s Secret Agents (1975), How to be Born Again (1979), Death and the Life After (1994) and The Journey: Living by Faith in an Uncertain World (2006).Mu mwaka wa 1992 Billy Graham yasanganywe indwara ifata ubwonko yitwa hydrocephalus mu rurimi rw’icyongereza, ari nabwo yahise yegurira ubuyobozi bwa BGEA umuhungu we, William Franklin Graham.

Umuryango witwa Gallup watangaje ko Bill Graham ari mu bagabo 10 bakunzwe kandi bubashywe cyane ku isi. Billy Graham ni umuntu benshi bafataga nk’icyitegererezo kubera umurava yagaragazaga mu murimo w’Imana.

Amwe mu magambo Billy Graham yagiye avuga ashobora guhindura ubuzima bwawe:

Imana yaduhaye ibiganza bibiri: kimwe cyo kwakira ikindi cyo gutanga.”

Ibyiringiro by’amahoro adashira ni Yesu Kristo gusa.”Mu minsi ishize, umuntu yambajije niba ntatekereza ko Imana yakoze ibidakwiriye, yemera ko ndwara iyi ndwara y’ubwonko kandi narayikoreye ndi umwizerwa. Namusubije ko atari uko mbibona.

Umubabaro ni kimwe  mu bigize ubuzima bw’umuntu kandi utugeraho twese. Icyangombwa ni ukuntu twitwara iyo umubabaro uje Hari abahita bava ku Mana mu burakari bwinshi cyangwa se kurushaho kuyegera mu kwizera no kudatinya.”

Kwemeza umuntu ni inshingano y’Umwuka Wera, guca imanza bikaba inshingano ireba Imana ariko njye inshingano yanjye ni ugukunda.”

Amarira umuntu yiririra ni ikimenyetso cy’intege nke ariko amarira umuntu aririra abandi ni ikimenyetso cy’imbaraga.”

Sindi kujya mw’ Ijuru nk’umuntu wabwirije benshi ubutumwa bwiza cyangwa nk’umuntu wasomye Bibiliya  cyane ahubwo ngana mw’ Ijuru meze nka cya gisambo cyavuze ku munota wa nyuma kiti, “Mwami unyibuke.”

Umuvugabutumwa mpuzamahanga William Franklin Graham Jr. KBE uzwi cyane nka Billy Graham yitabye Imana ku myaka 99 y’amavuko. Ku taliki ya 21Gashyantare 2018 nibwo uyu mukozi w’Imana yashizemo umwuka.

You may also like

Leave a Comment