Home Mu Mahanga Amwe mu mateka y’abakiristo muri Siriya no gutotezwa kwabo

Amwe mu mateka y’abakiristo muri Siriya no gutotezwa kwabo

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Ubukiristo bwageze mu gihugu cya Siriya mu kinyejana cya mbere.Intumwa Pahulo nayo yakiriye Kristo ari mu nzira ijya i Damasiko muri Siriya.Itorero rya Siriya ryabaye rimwe mu matorero ya mbere ya gikiristo,rishingwa mu mwaka wa 38.

Nkuko ikinyamakuru cya Portes Ouvertes kibitangaza mu kinyejana cya 7,abakiristo bahuye n’akarengane gakomeye mu gihe abarabu b’abayisilamu bateraga.Mu mwaka w 1350,abakiristo baje guhinduka bakeya muri icyo gihugu.Mu mwaka wa 1915,imbabare zari zirokotse ubwicanyi bwo muri Turikiya  zarimo abanyarumaniya benshi n’abakiristo bahungiye muri Siriya.

Muri iki gihugu gikunze kwibera mu ntambara ,abakiristo bo muri Siriya bakomeza kubaho mu buzima bwo guhohoterwa n’imitwe ya kiyisilamu mu turere tumwe na tumwe tw’iki gihugu

Mu myaka 7 ishize iki gihugu kiri mu ntambara umutwe wa Etat Islamique wagiye utakaza uduce twinshi wari ufite ariko intambara yo ikaba itararangira.

Mu duce turi mu maboko y’imitwe ya kiyisilamu,insengero nyinshi z’abagatulika zarasenywe.Mu gace kagenzurwa na Leta ho abakiristo barindiwe umutekano.Ukurenganywa gutandukanye kuba akenshi gushingiye ku muyobozi w’idini niba ari ku ruhande rwa Leta cyangwa ataruriho.

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment