Home Mu Mahanga Pakistani:Asia Bibi wari warakatiwe urwo gupfa azira ko ari umukirisito yabonye ubuhungiro(soma birambuye)

Pakistani:Asia Bibi wari warakatiwe urwo gupfa azira ko ari umukirisito yabonye ubuhungiro(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Nyuma yo kumara imyaka 8 muri gereza y’abagomba gupfa maze akagirwa  umwere n’urukiko rwo muri Pakistani ,Asia Bibi wari warakatiwe igihano cyo gupfa yabonye ubuhungiro mu gihugu cya Canada ari naho umuryango we uba ubu.

Nkuko ikinyamakuru cya evangeliques kibitangaza ,uyu mudamu yamaze imyaka 8 aba mu gace k’abakatiwe urwo gupfa azira ko ngo yaba yaravuze nabi intumwa y’Imana  Muhamadi (Blaspheme)

Amakuru aturuka muri Canada no ku wari umuhagarariye mu mategeko  Saif ul Malook n’ibitangazamakuru byinshi birimo na BBC aremeza ko Asia Bibi ari mu gihugu cya Canada.Gusa ngo kubera impamvu z’umutekano Minisitiri w’intebe  wa Canada Justin Trudeau yanze kwemeza ano makuru y’uko Asia Bibi ari muri iki gihugu.

Minisitire w’intebe w’Ubwongereza Theresa May  nawe yahamije ko umukiristokazi w’umunyapakistani ubu yageze mu gihugu cya Canada,aho avuga ko kuba Canada yamwakiye ari byiza kandi byari bikwiye .

Umuvugizi wa Portes-ouvertes muri Leta zunze ubumwe z’Amerika  yagaragaje ibishimo bye imbere y’iyi nkuru avuga ko iyi ari inkuru nziza bihebuje, anavuga ko bafite ukwizera ko ntarindi toteza ry’abakirisito rizongera kubakorerwa  muri Pakisitani.

Asia Bibi itotezwa rye ryaturutse ku bayisilamukazi babiri bakoranaga nawe aho bamushinjije ngo kuba yaratutse umuhanuzi Muhamadi,bituma Asia akatirwa igihano cy’urupfu mu mwaka wa 2010.Iryo totezwa ryafunguye amaso isi kubyerekeranye n’amategeko  ya Pakistani  ya kidini ,aho abayashinze b’abayisilamu bakora uko bashoboye ngo akurikizwe.

 

 

 

 

 

 

 

You may also like

1 comment

oprolevorter June 15, 2019 - 5:52 am

Appreciate it for helping out, good information.

Reply

Leave a Comment