Home Mu Mahanga Bafashe iminota 2 yo guceceka mu rwego rwo kwinubira ivanguramoko-Abepiskopi bo mu bwongereza

Bafashe iminota 2 yo guceceka mu rwego rwo kwinubira ivanguramoko-Abepiskopi bo mu bwongereza

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Abepiskopi n’abayobozi b’amadini bo mu Itorero ry’Ubwongereza bafashe iminota 2 yo guceceka nk’ikimenyetso cyo “kwinubira” umubabaro batewe n’ivanguramoko muri sosiyete ryahereye kuva kera.

Guceceka bibaye ku munsi wa Windrush, wizihiza imyaka 72 kuva Ingoma ya Windrush igeze i Tilbury Dock mu burasirazuba bwa Londres, ikazana abimukira babarirwa mu bihumi magana baturutse muri Karayibe kugira ngo bafashe Ubwongereza kwiyubaka nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose.

Baje ku butumire bwa guverinoma y’Ubwongereza ariko benshi bahuye n’inzangano n’ivanguramoko bakihagera, kugeza naho ibyo bikorwa by’ivanguramoko byageze no mu matorero

Ku wa 22 Kamena 2020, Abepiskopi basabye ababakurikira kuri Twitter kwifatanya nabo mu guceceka iminota 2.

Bikurikiranye no guceceka umunota umwe wabaye mu muhango w’itorero ku rwego rw’igihugu ku cyumweru 21 Kamena 2020, wari uyobowe na Padiri Andrew Moughtin-Mumby, Umuyobozi wa Kiliziya ya St Peter wavukiye muri Jamayika i Walworth, mu majyepfo y’Uburasirazuba bwa London.

Muri icyo gikorwa, Andrew yibukije ivanguramoko Abangilikani b’ahitwa Barbados bahuye naryo ubwo babuzwaga kwinjira mu rusengero bagahatirwa gusengera ahandi kubera ibara ry’uruhu rwabo.

Ati: “Benshi baje mu Bwongereza bahuye n’ivanguramoko riteye ubwoba muri sosiyete, ndetse no mu matorero yacu ya Paruwasi”.

Padiri Andrew yakomeje agira ati: “ivanguramoko ni ikizinga ku bugingo bw’Itorero ry’Ubwongereza, kandi haracyakenewe gukorwa byinshi kugira ngo turirandure burundu”.

Iyi nkuru dukesha “Christian today” ikomeza ivuga ko Andrew yavuze ko mu itorero hakirimo ivanguramoko, kandi ko ari indwara ikomeye cyane, kandi ni icyaha kibi, bityo buri wese akaba ahamagariwe gukora cyane kugirango kirandurwe burundu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Itorero ry’ubwongereza ryasabye imbabazi kubera ivanguramoko ryabaye muri Paruwasi zayo.

Inteko nshinga mategeko y’iryo torero yasabye nanone iimbabazi abirabura, abanyaziya, n’andi moko amwe n’amwe yakorewe ivanguramoko mu 1948 gukomeza no mu yindi myaka yakurikiyeho, kandi bikaba byaragaragaye no mu itorero ryabo.

You may also like

Leave a Comment