Home Inyigisho Barababwira ngo bakurikire Yesu batababwiye uwo ari we, ibyo ni ukwigisha nabi-Pasiteri Ezira Mpyisi(soma birambuye)

Barababwira ngo bakurikire Yesu batababwiye uwo ari we, ibyo ni ukwigisha nabi-Pasiteri Ezira Mpyisi(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umukozi w’Imana akaba n’umwigisha w’ijambo ry’Imana w’inararibonye Pasiteri Ezira Mpyisi yatangaje ko ababwira abantu gukurikira Yesu batabigishije uwo ari we ibyo aba ari ukubigisha nabi .

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 Kamena 2019,akaba ari mu gihe cy’ iminsi yo kwibuka isohozwa ry’isezerano umwami Yesu Kristo yasigiye abagishwa be ko azaboherereza umufasha ariwe Mwuka wera.

Mu kiganiro Pasiteri Ezira Mpysi yagiranye n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com,yavuze icyo atekereza ku bantu babwira abandi ngo nibakurikire Yesu nyamara batabasobanuriye Yesu Kirisito uwo ari we.

Yagize ati:”Kumenya Yesu umuntu arabyigishwa akamenya Yesu uwo ari we maze agakurikira uwo yamenye.Naho abandi barababwira ngo nibakurikire Yesu batababwiye uwo ariwe,ibyo ni ukwigisha nabi bituma  abantu bapfa gukurikira Yesu batamuzi”.

Pasiteri Ezira Mpyisi yanakomeje anasobanura impamvu ikomeye akunda Yesu,aho yavuze ko  ari uko yamwizeye biturutse kuri Bibiliya ,bigatuma mu byukuri amenya neza uwo Kristo Yesu ari we.

“Igituma mukunda ni uko namwizeye biturutse kuri Bibiliya nkamenya rwose uwo ari we naho ubundi namukundaga ntazi uwo ari we”.

Pasiteri Ezira Mpyisi ni umuhanga akaba n’inararibonye mu ijambo ry’Imana,aho nubwo afite imyaka irenga 95 adahwema kugaragaza urukundo afitiye umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza bushingiye kuri Bibiliya.

 

You may also like

Leave a Comment